Umwana wari ufite imyaka 16 yatangiye kuburanishwa ku cyaha cyo kwica ateye icyuma mu ijosi mugenzi we bangana ubwo bari bagiye mu gace ka Primrose Hill gaherereye mu mujyi Londres kureba uko barasaga umwaka.
Umusore witwa Harry Pitman, w’imyaka 16, yishwe atewe icyuma mu ijosi ku munsi mukuru wo kwinjira mu mwaka mushya wa 2024, ubwo yari yagiye kureba ibishashi byaturikirizwaga ku musozi wa Primrose Hill, ahasanzwe hakundwa guteranira n’abatari bake kuri uwo munsi.
Ku munsi wejo tariki ya 8 Ukwakira nibwo Inkiko zo mu Bwongereza zatangiye kumva urubanza rw’ukekwaho kumwica witwa Areece Lloyd-Hall, w’imyaka 18 ubu, ariko wari afite 16 icyo gihe.
Nk’uko byatangajwe n’umushinjacyaha Jocelyn Ledward KC, ngo “ibyishimo byahinduye isura mu kanya nk’ako guhumbya” ubwo Harry yaterwaga icyuma rimwe gusa ariko kikamuhitana ako kanya.
Ubushinjacyaha bwavuze ko Harry yari yagiye aho hantu n’inshuti ze, kimwe na Lloyd-Hall, ariko bombi bataziranye na mbere. Hari n’amashusho yagaragajwe imbere y’urukiko yerekana uko ibyabaye byihuse, byose bikaba byarafashe amasegonda atarenze 20.
Mbere gato y’uko ibyago biba, Harry yagaragaye aganira n’umupolisi ndetse anaganira n’abandi bantu bari baje kureba ibishashi, ababwira amagambo meza, ndetse ahereza umwe ikiganza, igikorwa gikunze kwerekana ubwiyunge cyangwa kugirana icyizere hagati y’abantu.

Gusa nyuma gato, ngo yaje kugongana n’undi muhungu bari bagiye gukinira hafi aho, amusaba kutamukoraho kuko ngo na we nta cyo yari amukoreye. Ni muri uko kugongana kwateje ubwumvikane buke, maze bigahinduka intandaro y’amakimbirane yabaye intandaro y’urupfu.
Amajwi yumvikanye mbere gato y’uko ibi biba, harimo ijwi ry’umukobwa wavuze ijambo “mindi”, risobanura “icyuma” mu rurimi rw’Igisomali.
Harry amaze gukubitwa, yagerageje kwihagararaho asunika abantu arasohoka ajya aho abapolisi bari bahagaze hafi, ariko yari yamaze kuva amaraso menshi cyane. Nubwo yahawe ubutabazi bw’ibanze n’abaganga n’abapolisi, yari yamaze kugira igikomere gikabije cyatumye apfa bidatinze.
Lloyd-Hall yarafashwe ariko ahakana icyaha cyo kwica ku bushake ndetse n’abamwunganira kuri icyo cyaha buvuga ko yabyitwayemo nk’uwirwanaho cyangwa arengera abandi.
Urubanza ruracyakomeza kuri uyu wa Gatatu, aho hitezwe kumvwa ibindi bimenyetso bishya n’abatangabuhamya. Urukiko rwa Old Bailey ni rwo ruburanisha uru rubanza rukomeye rukomeje gukurikirwa cyane n’abaturage ndetse n’itangazamakuru ryo mu Bwongereza.
Ivomo : Metro .

 
             
                             
                            