Umupolisi n’umugore we bapfiriye mu cyumba cya hoteli ubwo bari mu bikorwa by’ubukerarugendo, nyuma yo kwinjira mu bwogero basinze mu buryo bukomeye bakananirwa kugabanya ubushyuye bw’amazi kugeza bubishe.
Jeferson Luiz Sagaz, w’imyaka 37, wari umupolisi mu gihugu cya Brazil, hamwe n’umugore we Ana Carolina Silva, w’imyaka 41, wari ufite inzu icuruza ibikoresho by’ubwiza, basanzwe bapfiriye mu cyumba cya Dallas Motel mu ntara ya Santa Catarina ku mugoroba wo ku wa 6 Ukwakira .
Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru G1 Globo dukesha iyi nkuru, uwo munsi bari biyemeje kuwumarana n’umukobwa wabo wizihizaga isabukuru y’imyaka ine. Nyuma y’ibirori, banyweye inzoga no ku biyobyabwenge, bajya mu kabyiniro, hanyuma bajya kuruhukira kuri motel saa sita z’ijoro.
Bamwe mu bagize umuryango wabo batangaje ko batangiye kugira impungenge nyuma y’uko batitabye telefoni ndetse ntibanajye gufata umwana nk’uko bari babimusezeranye. Polisi yaje gusanga bombi bapfiriye muri douche.
Amakuru y’ibanze yemeje ko impamvu y’urupfu rwe ari ubushyuhe bukabije bw’amazi, bwari bugeze kuri dogere 50 , ndetse icyumba cyarimo n’imashini ishyushya ikaba yari yahateye ubushyuhe bwinshi. Ubusinzi n’ibiyobyabwenge bikaba byaratumye batagira ubushobozi bwo kumva uko ubushyuhe buri kubica buhoro buhoro.
Dr. Andressa Boer Fronza, muganga mukuru ushinzwe isuzuma ry’imirambo mu bitaro byajyanweho, yagize ati: “Urupfu rwabo rwatewe n’ihindagurika rikabije ry’umubiri ryatewe n’ubushyuhe bwinshi, bigatuma umubiri ushyuhirwa n’amazi, ugacika intege, kugeza utagishoboye gukora.”
Yanongeyeho ko ibisubizo bya laboratwari byagaragaje ko bombi bari bafite ibiyobyabwenge (cocaine) n’inzoga nyinshi mu maraso.
Umuyobozi wa serivisi z’ibimenyetso bya gihanga muri iki gihugu, Dr. Fernando Oliva da Fonseca, yabisobanuye ibi agira ati: “Iyo umuntu afashe ibiyobyabwenge n’inzoga byinshi icyarimwe, bituma umubiri utakaza ubushobozi bwo kwirwanaho ku bushyuhe, umuntu agashiramo umwuka atabizi.”
Raporo za nyuma z’abapolisi zivuga ko nta bimenyetso byerekana ko hari undi muntu waba yaragize uruhare mu rupfu rwabo. Hatanzwe ibimenyetso ko batapfuye bazize umwuka mubi, gukubitwa cyangwa impanuka y’amashanyarazi.
Nubwo umuryango wa Ana Carolina watangaje ko mu busanzwe atari umunywi w’ibiyobyabwenge, ndetse bakaba bakeka ko yaba yarabikoze atabishaka, iperereza riracyakomeza.
Ivomo : New York Post