Umugabo w’imyaka 47 y’amavuko wo mu gihugu cya Uganda yishe akebye ijoshi ry’umugore nyuma yo kugirana amakimbirane akomeye ubwo aba bombi bari batashye mu masaha akuze y’ijoro bavuye mu kabari .
Polisi yo mu Karere ka Adjumani gaherereye mu Ntara ya West Nile yatangije ibikorwa byo gushakisha umugabo w’imyaka 47 witwa Obol Joseph, ukurikiranyweho icyaha cyo kwica umugore we Amony Night, w’imyaka 43, nyuma yo kugirana amakimbirane yo mu rugo bikekwa ko yatewe n’ubusinzi bukabije.
Iri sanganya ryabaye ku wa kabiri, tariki ya 7 Ukwakira 2025, ahagana saa kumi z’umugoroba , mu mudugudu wa Aliwara, mu Kagali ya Mungula ho muri komine ya Itirikwo.
Nk’uko byatangajwe na Polisi ya Adjumani, Obol na Amony bombi bivugwa ko bari basinze ubwo batongana bikageza ku gukora ibi bikorwa by’ihohotera riremereye.
SP Collins Asea, umuvugizi wa Polisi mu Ntara ya North West Nile, yatangaje ko amakuru yageze kuri Polisi nyuma y’iminota 25 nyuma y’uko ibyabaye bibaye, ashimangira ko uyu mugabo yakase umugore we ijosi hanyuma agakubita umugore we kugeza ubwo atakaje ubwenge, maze ahita amutererana akajya kwihisha.
Yagize ati: “Ni inkuru ibabaje. Twamenye ko bombi bari basinze, amakimbirane ataratangira noneho umugabo agatera umugore we ibikomere bikomeye. Nyuma y’ibyo, yahise atoroka.”
Abaturanyi bumvise urusaku ruva mu rugo rwa Obol bahise bihutira kuhatabara, bagerageza gutwara Amony Night ku bitaro bya Apaa (Laime) Medical and Maternity Home, ariko bagezeyo abaganga bahita bemeza ko yamaze gushiramo umwuka.
Polisi ivuga ko ibikorwa byo kumushakisha byahise bikazwa, ndetse isaba abaturage kugira uruhare mu gutanga amakuru.
SP Asea yagize ati: “Duhamagariye buri wese waba ufite amakuru ku hantu Obol yaba yihishe, gutanga amakuru ku gipolisi . Amakuru yose azakirwa mu ibanga rikomeye.”
Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Daily Express abivuga Umuryango wa nyakwigendera Amony Night wamaze gutegura uburyo bwo kujyana umurambo we ku bitaro bikuru bya Gulu Military Hospital kugira ngo hakorwe isuzuma ryimbitse ry’impamvu y’urupfu.
Iri sanganya ryaje ryiyongera ku mubare umaze gufata intera mbi w’ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina (GBV) mu bice by’icyaro bya Uganda, aho inzoga byemezwa ko zigira uruhare rukomeye mu gutiza umurindi amakimbirane yo mu miryango akunze gusiga ahitanye ubuzima bw’abantu.
Ivomo : Daily Express.ug