Musenyeri wa Diyosezi gatolika yasanzwe asambanya abagore n’inkumi 17

October 8, 2025

Musenyeri w’imyaka 51 y’amavuko wayoboraga Diyosezi ya Juli yasanzwe yaragiranye umubano w’ibanga buri gihe wanasozaga aryamanye n’inkumi n’abagore 17 batandukanye kuva yahabwa ubupadiri.

Mu gihugu cya Peru, inkuru yabaye kimomo yashegeshe benshi mu bayoboke b’itorero Gatolika nyuma yaho Umwepisikopi w’imyaka 51 witwa Ciro Quispe López wayoboraga Diyosezi ya Juli yeguye ku mirimo ye nyuma y’iperereza ryakozwe na Vatikani ryamugaragaje nk’uwagiranye umubano w’ibanga n’abagore 17 batandukanye.

Ibi byabaye nyuma y’uko amakuru ye y’ibanga amucitse kubera amakosa yakoze ubwo yoherezaga amafoto n’amashusho y’urukozasoni ku mukobwa wakoraga isuku mu rugo rwe aho kuyohereza ku bagore be b’inkumi. Uwo mukobwa yahise abimenyesha ubuyobozi bwa Kiliziya.

Umunyamakuru w’umunya-Peru, Paola Ugaz, yavuze ko umwe muri abo bagore wari n’umumansera yagiriye ishyari  mugenzi we w’umunyamategeko na we wari mu rukundo n’uwo mwepisikopi, maze atangira gukwirakwiza amakuru yerekeye abandi bagore bose basangiye kuri López.

 Ibyakurikiyeho byari uguhangana gukomeye hagati y’abo bagore, bamwe bagerageza gutegana ngo barwane, abandi bagasohoka burundu muri iri dini kubera ipfunwe n’igitutu cy’abakristu.

Ugaz yagize ati: “Byabaye nk’ikinamico ya televiziyo, ariko binagaragaza ihohoterwa rikomeye ryakorarwaga rishingiye ku bubasha. Abagore benshi bananiwe gutanga ubuhamya kubera ubwoba López yabateraga.”

Nubwo hari ibimenyetso bifatika birimo amafoto, amajwi n’amashusho byemeza aya makosa y’iyo mico idahwitse, Quispe López arabihakana yivuye inyuma, avuga ko ari ibinyoma byahimbwe n’abantu yise “intoki z’umwijima” ngo bamusenye.

Iperereza rya Vatikani ryagaragaje n’ibindi bivugwaho López, birimo kunyereza umutungo wa Kiliziya ndetse no gukura intebe mu nsengero akazijyana muri resitora zikora ibiribwa by’inkoko yitiriwe izina  naryo ritavugwaho rumwe ndetse benshi banagiriza kuba ryarahimbwe hashingiwe ku kwimakaza ubusambanyi kuko yayise ‘Patas Arriba’, bisobanura “amaguru hejuru” mu rurimi rw’iwabo.

Iyi nkuru yateye impagarara mu bakirisitu no mu baturage ba Peru muri rusange, aho benshi batangajwe n’ukuntu umuntu wari ukwiye kuba intangarugero yahindutse nyirabayazana w’icyasha gikomeye ku isura ya Kiliziya.

Vatikani yemeye ubwegure bwe muri Nzeri 2025, habura imyaka irenga 20 mbere y’uko agera ku myaka y’izabukuru yemerewe n’amategeko ya Kiliziya, ariyo 75.

Ivomo ; Daily Mail.co.uk

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Umupolisi n’umugore we bishwe n’ubushyuhe nyuma yo kujya muri douche basinze

Next Story

Uganda : Umugabo yishe akase ijosi ry’umugore we

Latest from Iyobokamana

Go toTop