Ku wa Mbere, tariki ya 13 Ukwakira 2025, abahagarariye ihuriro AFC/M23 n’intumwa za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) biteganyijwe ko bongera guhura ku meza y’ibiganiro by’amahoro bigomba kubera i Doha muri Qatar.
Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Kivu 24 News ngo ibi biganiro bisanzwe biyobowe na Leta ya Qatar, byatangiye muri Mata 2025 ariko biza guhagarara muri Kanama ubwo impande zombi zananiranwaga kumvikana ku bijyanye n’isinywa ry’amasezerano y’amahoro no gusubukurwa kw’ibitero mu burasirazuba bwa Congo.
Nubwo bimeze bityo, ikizere cyo gusubukura ibiganiro kiracyariho, nubwo ku butaka ho hakomeje kurangwa imirwano. Inyeshyamba za M23 zirashinja Leta ya Kinshasa gukoresha indege zitagira abapilote (drones) mu kugaba ibitero ku birindiro byazo no ku baturage b’abasivili.
Oscar Balinda, umuvugizi wa M23, yabwiye ikinyamakuru The NewTimes ko biteguye gusubira ku meza y’ibiganiro, ariko ashimangira ko nta ntambwe yafatwa hatabayeho ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yari yaragezweho mbere, cyane cyane ajyanye no guhagarika imirwano no kurekura imfungwa.
Balinda yagize ati :“Twiteguye ibiganiro bishya, ariko mbere ya byose ni ngombwa kubahiriza amasezerano yari yarafashwe, cyane cyane ajyanye no kurekura imfungwa n’abarwanyi bafashwe,”
Amasezerano yo guhererekanya imfungwa yasinywe muri Nzeri 2025, ateganya ko Umuryango Mpuzamahanga utabara imbabare (ICRC) ariwo uzagenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano.
Mu mezi ashize, intambara hagati ya M23 n’uruhande rwa Leta ya Congo yakajije umurego, aho M23 yigaruriye imijyi ikomeye irimo Goma na Bukavu, imijyi iri mu majyaruguru n’amajyepfo ya Kivu. Ibi byakurikiye imirwano ikaze n’ingabo za Leta zifatanyije n’abacanshuro b’Abanyaburayi, ingabo za SADC, FDLR, Wazalendo n’ingabo z’u Burundi.
M23 ivuga ko irwanira impamvu enye z’ingenzi:kurwanya ivangura rishingiye ku moko, cyane cyane ku bwoko bw’Abatutsi, ubutegetsi budakomoka ku bushake bw’abaturage, ruswa no kunanirwa kuyobora igihugu kwa leta iriho.
Ku wa 19 Nyakanga 2025, impande zombi zasinyiye i Doha inyandiko yiswe ‘ Declaration of Principles’, irimo ingingo zirindwi, harimo guhagarika imirwano no kurekura imfungwa nk’ibimenyetso byo kwiyubakamo icyizere cyo kugera ku mahoro arambye.
Balinda yanahishuye ko kuva muri Mata, M23 yagaragaje ubushake bwo kubahiriza ayo masezerano, aho yarekuye abasirikare ba Leta barenga 1,400 ndetse n’abandi barwanyi mpuzamahanga barimo abacanshuro, FDLR, SADC n’ingabo z’u Burundi .
Ivomo : Kivu 24 News na The NewTimes