Umugore yahaye imbunda umwana w’imyaka 12 ngo yice umuseriveri warwanaga na musaza we !

October 7, 2025

Umugore w’imyaka 20 yabonye musaza we wari umaze kwihagarika muri parikingi ya resitora yari aje gufatiramo amafunguro ari kurwana n’umukozi wa resitora hanyuma aha imbunda umwana w’imyaka 12 ahita yica arashe uyu mukozi .

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umugore witwa Ashley Jasmin Marmolejo Gomez, w’imyaka 20, yamaze guhamwa n’icyaha cyo kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe umukozi wa resitora ya Sonic mu mujyi wa Keene, Texas, ku wa 14 Gicurasi 2023.

Inkiko zo muri leta ya Texas zamukatiye igifungo cy’imyaka 25 nyuma yo kwemera icyaha imbere y’urukiko.

Uru rukiko rwasanze Marmolejo yarahaye imbunda mwene wabo w’imyaka 12, amusaba kujya kurengera se wabo wari urimo kurwana n’umukozi wa Sonic witwa Matthew Davis.

Iki gikorwa cyakurikiye iperereza ryimbitse, aho byagaragaye ko uyu mugore atari ari nyir’imbunda cyangwa uyirashisha, ariko yagize uruhare rutaziguye mu iyicwa ry’uwo mukozi, kuko ari we washutse uwo mwana , anamuha intwaro.

Iyi nkuru itangira ubwo Angel Gomez Ocana, nyirarume w’uriya mwana, yabonwaga n’abakiriya yihagarika ahaparikwa imodoka h’iyi resitora .

Matthew Davis, wari umukozi aho, yaramwegereye amusaba guhagarika gukora icyo gikorwa kigayitse, ibintu byahise bikurura amakimbirane. Uwo mwana, nyuma yo guhabwa imbunda na Marmolejo, yavuye mu modoka, aza arasa inshuro nyinshi kuri Davis kugeza apfuye.

Marmolejo yavuze ko yari afite intego yo gutuma umwana akanga Davis aho kumwica, ariko urukiko ntirwigeze rubifata nk’impamvu yakoroshya ibyaha bye.

Nyuma y’igihe kinini ataratabwa muri yombi, yaje kwemera uruhare rwe, bityo urubanza rushyirwa imbere y’abacamanza barimo n’umushinjacyaha mushya, Tim Good, wavuze ko nta muntu n’umwe ukwiriye kutagerwaho n’amategeko mu gihe yakoze icyaha gikomeye nk’iki.

Leigh Miller, nyina wa nyakwigendera Davis, yavuze ati: “Ibi ni ubutabera twari tumaze igihe dutegereje. Nubwo twifuzaga ko yakatirwa burundu, imyaka 25 ni intambwe ikomeye, kandi tuzakomeza kurwana kugira ngo azagume kure yacu n’iyo igihe cyo kurekurwa cyaba kigeze.”

Uwo mwana w’imyaka 12 nawe yakatiwe igifungo cy’imyaka 12 mu kigo cyita ku bana bakoze ibyaha muri leta ya Texas.

Muri uru rubanza, abunganira umuryango wa Davis banashinje resitora ya Sonic uburangare mu mutekano w’abakozi bayo.

Leigh Miller yagaragaje ko uru rubanza rutararangira aha, kuko na Sonic nayo igomba kubazwa uruhare rwayo.

Ivomo : local12 na nbcdfw

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Perezida Tshisekedi yashimangiye guha Amerika amabuye y’agaciro yose ishaka; ikumufasha kurimbura M23

Next Story

Abepiskopi bamaganye iby’igihano cy’urupfu cyakatiwe Joseph Kabila

Latest from Hanze

Umurwanyi wa FDLR yafatiwe muri Congo

Umurwanyi w’umutwe wa FDLR yafatiwe mu mirwano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , impuguke muri Politiki y’Akarere zikaba zikomeje gushimangira ko
Go toTop