Mu gihugu cya Tuniziya, umugabo witwa Saber Ben Chouchane wari warakatiwe igihano cy’urupfu azira ibitekerezo yatangaje ku mbuga nkoranyambaga, yarekuwe nyuma yo guhabwa imbabazi na Perezida Kais Saied.
Nk’uko byemejwe n’umwunganizi we mu mategeko hamwe n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu muri iki gihugu ,Me Oussama Bouthelja, yemeje ko Chouchane yarekuwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere rishyira kuwa Kabiri, aho yahise asubira mu rugo iwe agasanga umuryango we.
Umuvandimwe we, Jamal Chouchane, nawe yahamirije Reuters aya makuru. Amnesty International nayo yasohoye itangazo rigaragaza ko irekurwa rye ryaturutse ku mbabazi z’umukuru w’igihugu.
Ben Chouchane yari yarafashwe muri Mutarama 2024, nyuma y’uko ubutabera bwo mu gace ka Nabeul bumukatiye igihano cy’urupfu tariki ya Gatatu y’Ukwakira, bwanamuhamije ibyaha birimo gusebya Perezida wa Repubulika, Minisitiri w’Ubutabera ndetse n’inzego z’ubucamanza, gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma no gushishikariza abantu kwigomeka biciye ku mbuga nkoranyambaga.
Me Bouthelja yavuze ko yari yaratanze ubujurire ariko nyuma akamenyeshwa ko umukiliya we yamaze guhanwa bidasubirwaho ko ntacyahinduka, bityo bikaba byaratanze icyuho cyemewe n’amategeko kugeze igihe Perezida amugiriye imbabazi.

Iyi dosiye yakurikiwe n’impungenge zikomeye zaturutse mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu, aho bayifataga nk’urugero rubi rw’uko ubwisanzure bw’itangazamakuru n’ubw’ibitekerezo buri kugenda buhonyorwa mu buryo butigeze bubaho muri iki gihugu kuva Perezida Saied yakiha ububasha bwose muri 2021.
Ishyirahamwe ry’i Paris ryita ku burenganzira bwa muntu (CRLDHT) ryagaragaje impungenge ko urubanza rwa Ben Chouchane rugaragaza ko uburenganzira bwa muntu muri Tuniziya buri kugera ku rwego rwo guhonyorwa rutigeze rubaho mbere.
Kuva Perezida Saied yatangira gutegeka iki gihugu mu buryo bwemewe n’amategeko mu 2021, byemezwa ko ikitwa demokarasi cyagiye cyigabanuka, by’umwihariko nyuma y’uko ashyizeho itegeko rihana ikwirakwizwa ry’“amakuru y’ibinyoma” mu 2022. Iri tegeko rimaze gufungirwa abantu benshi banenze ubutegetsi.
Ivomo : Al Jaazera