DRC : Umudepite yamenewe umutwe mu mvururu zo kweguza umuyobozi we

October 7, 2025

Umudepite uhagarariye akarere ka Madimba mu Inteko Ishinga Amategeko y’Intara ya Kongo Central muri congo yakomeretse ku mutwe mu buryo bukomeye nyuma y’imirwano yadutse mu buryo butunguranye ubwo bari mu nama yo kweguza umuyobozi wayo.

Ku munsi wejo tariki ya 6 Ukwakira 2025, Inteko Ishinga Amategeko y’Intara ya congo Central muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yaranzwe n’akavuyo kadasanzwe ubwo yari yahamagaje inteko rusange igamije gusuzuma umwanzuro usaba ko Perezida w’iyo Nteko Papy Matezolo, yegura ku mirimo ye.

Iyi nama ntiyarangiye kuko yahindutse imirwano hagati y’abadepite bashyigikiye icyo cyemezo n’abari inyuma ya Matezolo.

Mu gihe ibyo bikorwa byari bikomeje, Depite Billy Ntunga uhagarariye akarere ka Madimba yakomeretse bikomeye mu mutwe, ubwo yisangaga ari hagati muri izi mvururu zavutse.

Abari aho bavuze ko ibyo byabaye bitunguranye, kandi ko byagaragaje isura mbi y’ukutumvikana kwari kumaze iminsi kurangwa muri iyo nteko.

Aba bagize iyi nteko bashinja Perezida wayo kurangwa n’ubuyobozi bubi no gusesagura umutungo wa rubanda. Nyamara, Matezolo yahakanye ibyo birego, avuga ko iki cyemezo  gikubiyemo amakosa menshi ajyanye n’imikoreshereze y’amategeko y’igihugu bityo ko kidakwiye no gusuzumwa.

Nyuma y’ayo makimbirane, Umunyamabanga wa leta muri Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu y’iki gihugu, Jacquemain Shabani, yahise atangaza icyemezo cyo gushyiraho icyiswe’ Bureau d’Âge’[soma –biro daje]—itsinda rigizwe n’abadepite bakuze kurusha abandi bagomba gufatanya n’abandi babiri bakiri bato—mu rwego rwo gusimbura by’agateganyo Perezida w’Inteko kugeza ibibazo byose bisuzumwe bikanahabwa umurongo.

Uyu mwanzuro watumye Matezolo ahita akurwa ku mwanya we mu gihe hakirimo gusuzumwa ibindi bimenyetso bimushinja n’abandi bayobozi bayoboranaga iyi nteko.

Jacquemain Shabani yategetse kandi ko abagize Komite ishinzwe umutekano mu ntara gushyira imbaraga nyinshi mu gucunga umutekano w’ibigo by’inzego za Leta bikorera muri aka gace kugeza ubwo iyo Bureau d’Âge izarangiriza inshingano zayo.

Mu cyumweru gishize kuwa Gatanu, mu gihe ibibazo byari bimaze gufata indi ntera, Shabani yari yahamagaje impande zombi z’aba badepite bahanganye kugira ngo ziganire ku makimbirane ashingiye kuri z’iki cyemezo.

Nyuma yo kumva impande zombi, yasabye ko hashyirwaho uburyo bwihuse bwo kugarurira ituze n’imikorere myiza y’inzego za Leta mu Ntara ya Kongo Central.

Ivomo : infos.cd/actualite

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Abepiskopi bamaganye iby’igihano cy’urupfu cyakatiwe Joseph Kabila

Next Story

Tunisia : Uwahamijwe gutuka perezida yakuriweho igihano cya burundu

Latest from Hanze

Umurwanyi wa FDLR yafatiwe muri Congo

Umurwanyi w’umutwe wa FDLR yafatiwe mu mirwano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , impuguke muri Politiki y’Akarere zikaba zikomeje gushimangira ko
Go toTop