Ku myaka 76 y’amavuko yuje ubumuga n’imbaraga nke ,afungiye burundu muri gereza ya Mpimba nyuma y’uko umugabo yakodesha inzu abuze ayo kumwishyura akifashisha urubyiruko rwa CNDD-FDD n’Imbonerakure mu kumubeshyera ko yasambanije umwana we w’imyaka 7.
Lazare Safari, umusaza w’imyaka 76 ubana n’ubumuga, afungiye muri gereza nkuru ya Mpimba kuva mu mwaka wa 2021, nyuma yo gushinjwa gufata ku ngufu umwana w’umukobwa w’imyaka irindwi witwa PI,uyu akaba yari nawe mwana w’umupangayi we, Jean Nkurikiye.
Nubwo nta bimenyetso by’ubuvuzi bihamya iki cyaha byigeze bitangwa mu rukiko, Urukiko Rukuru rwa Ntahangwa rwamukatiye gufungwa burundu muri Ukuboza 2023.
Lazare Safari ni impfubyi, afite ubumuga burimo ukubabara umugongo, gucika intege bihoraho byo mu ngingo byumwihariko mu maso n’amatwi. Abaturanyi be bemeza ko ari umuntu utuje kandi wahoraga wicaye iwe igihe cyose, bityo bakamagana ibyo ashinjwa.
Muri 2021, ubwo yari yicaye iwe mu Buterere, Safari yatawe muri yombi n’abayoboke b’urubyiruko rwa CNDD-FDD, Imbonerakure, bayobowe na Jean Nkurikiye, umupangayi warumurimo amezi atandatu atishyura inzu. Bamushinje gufata ku ngufu PI, ibintu benshi bemezaga ko byari uburyo bwo kumwambura amafaranga y’inzu aberewemo.
Byemezwa ko umupolisi wa mbere yamusatse, abonye nta kimenyetso gihari kandi ko uregwa abyamaganira kure, agahita amurekura. Ariko bukeye bwaho, Jean Nkurikiye yongeye kuzana Imbonerakure n’abapolisi, bamugarura ku gahato. Yahise afungwa icyumweru mbere yo koherezwa muri gereza ya Mpimba.
Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru SOS Médias Burundi, icyemezo cy’urukiko cyemeza ko nta raporo y’ubuvuzi yigeze itangwa mu rukiko. Icyakora Safari yakatiwe igifungo cya burundu anategekwa kwishyura miliyoni imwe y’amafaranga y’amarundi nk’indishyi kuri Jean Nkurikiye.
Kuri ubu, uwo mupangayi yamaze kwigarurira inzu yakodeshaga z’uwo musaza kandi nta muntu numwe uramubaza ikode.
Safari yafashijwe n’imfungwa ngenzi ze kujuririra Urukiko Rukuru rwa Ntahangwa, ariko hashize hafi imyaka ibiri nta gisubizo arabona.
Mu myaka ye 76, afite intege nke kandi ari wenyine, Lazare Safari ari gukomeza gukora igihano cy’ingume mu buzima bugoye muri Mpimba. Nta muvugizi wo muri Minisiteri y’Ubutabera ya Bujumbura cyangwa ubuyobozi bwa gereza urabasha gutanga igitekerezo kuri iyi dosiye.
Ivomo ; SOS Médias Burundi