Abepiskopi bamaganye iby’igihano cy’urupfu cyakatiwe Joseph Kabila

October 7, 2025

Abepiskopi Gatolika bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo batangaje ko bababajwe bikomeye n’imigendekere y’urubanza rwasojwe ikubagaho rwarangiye Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rw’iki gihugu ruhanishije igihano cy’urupfu, Joseph Kabila wahoze ari Perezida , waburanye adahari.

Mu itangazo basohoye ku munsi wejo tariki ya 7 Ukwakira 2025, abo bayobozi ba Kiliziya Gatolika bemeje ko bahangayikishijwe n’uburyo urubanza rwaciwemo mu buryo bwihuse cyane kandi butita ku ituze ry’igihugu.

Bemeje ko ubutabera butagomba kuba intwaro yo kurangiriza amakimbirane ahubwo ko hakeneye ibiganiro birambuye, bihuriweho n’impande zose.

Aba bihaye Imana banashimangira ko ubumwe, amahoro, n’imibanire y’abaturage ndetse n’ubusugire bw’igihugu bitagerwaho binyuze mu guhana abantu hadashingiwe ku kuri n’ubutabera bwimbitse.

Basabye ko hashakwa inzira z’ubwiyunge aho kwihimura hifashishijwe inkiko, by’umwihariko igihe igihugu kiri mu bibazo by’ihungabana ry’umutekano n’imiyoborere byumwihariko mu bice by’uburasirazuba bw’iki gihugu .

Abepiskopi bashimangiye ko bizeye ko Bikira Mariya, Umubyeyi w’u Rwanda na Kongo, azabavuganira imbere y’Imana kugira ngo igihugu kibone amahoro arambye n’imbabazi z’Imana.

Joseph Kabila, ubu uri mu buhungiro, ari gushakishwa n’ubutabera nk’uko byemejwe n’impapuro zo kumuta muri yombi zasohowe n’uru rukiko.

Ibyaha rwamuhamije bijyanye n’ibirego ko Kabila, w’imyaka 54, afasha umutwe w’inyeshyamba wa M23, wigaruriye ibice byinshi byo mu burasirazuba bwa DRC birimo n’umurwa mukuru Goma w’intara ya Kivu ya Ruguru, na Bukavu w’intara ya Kivu y’Epfo.

Muri Kanama 2024, Tshisekedi yemeje  ko Kabila ari inyuma y’ukwihuza kw’ihuriro AFC ry’imitwe ya politiki iyobowe na Corneille Nangaa n’abarwanyi ba M23.

Mu kiganiro n’umunyamakuru wa Top Congo, Tshisekedi yavuze ko impamvu Kabila atitabiriye amatora yo mu Ukuboza 2024, ari uko yari ahugiye mu bikorwa bya AFC.

Uyu Mukuru w’Igihugu yagize ati “Joseph Kabila we ntitumuvuge. We rwose yanze kwitabira amatora ndetse ari gutegura kurwanya Leta kuko AFC ni we.”

Ubwo Tshisekedi yari mu nama mpuzamahanga y’umutekano i Munich mu Budage ku wa 14 Gashyantare 2025, yasubiyemo ko Kabila yagiye mu buhungiro kubera ko atera inkunga M23.

Ishyaka PPRD rya Joseph Kabila ryagiye ryamagana ibirego aregwa rivuga ko bishingiye ku kuba adashyigikiye uko uwamusimbuye yitwara mu bibazo by’igihugu.

Ku rundi ruhande, Massad Boulos, intumwa yihariye ya Donald Trump mu karere k’ibiyaga bigali, nawe yashyigikiye igitekerezo cy’uko hakorwa ibiganiro birambuye mu rwego rwo guhosha ibibazo no kugarura ituze.

Ivomo : infos.cd/actualite na Radio Okapi

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Umugore yahaye imbunda umwana w’imyaka 12 ngo yice umuseriveri warwanaga na musaza we !

Next Story

DRC : Umudepite yamenewe umutwe mu mvururu zo kweguza umuyobozi we

Latest from Hanze

Umurwanyi wa FDLR yafatiwe muri Congo

Umurwanyi w’umutwe wa FDLR yafatiwe mu mirwano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , impuguke muri Politiki y’Akarere zikaba zikomeje gushimangira ko
Go toTop