“Abanyegabokazi ni imbwa” ;Umugabo wabivuze yahanwe bikomeye!

October 7, 2025

Umugabo ukomoka muri Nigeriya wari umaze imyaka 11 atuye mu gihugu cya Gabon yahawe igihano gikomeye nyuma yo gutuka abagore bose bo muri Gabon abagereranya n’imbwa .

Mu gihugu cya Gabon urukiko rukuru rwahannye umugabo ukomoka muri Nigeria, witwa Onuba Obina, nyuma yo gutuka no gutesha agaciro abagore babiri b’Abanyegabon mu buryo bwashenguye benshi.

Uyu mugabo wari umaze imyaka 11 atuye muri iki gihugu, yakatiwe gufungwa amezi atatu, nyuma akazahita yirukanwa burundu mu gihugu, ndetse akamburwa uburenganzira bwo kongera kuhatura mu gihe cy’imyaka itanu.

Ibi byose byaturutse ku mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, yafashwe mu ijoro ryo kuwa 31 Kanama rishyira uwa 1 Nzeri, ubwo Obina yari mu modoka ya taxi hamwe n’abandi bagenzi b’Abanyegabon.

Muri ayo mashusho, yumvikana atuka abagore babiri bari kumwe mu modoka, aho yababwiye amagambo akomeretsa agira ati: “Abanyegabokazi ni imbwa.”

Ibi byateje umujinya ukabije n’impaka nyinshi mu baturage ba Gabon, ndetse n’itangazamakuru ritangira kubishyira ahabona. Abantu benshi bagaragaje ko amagambo nk’ay’adakwiye kwihanganirwa, cyane cyane ko avuga ku baturage bose b’igihugu.

Byatumye inzego z’ubutabera , zihita zitangira iperereza, maze Obina arafatwa ashyikirizwa inkiko.Ubushinjacyaha bwagaragaje ko aya magambo yatangajwe na Obina ari urukozasoni, kandi agaragaza agasuzuguro no kwambura agaciro umuryango mugari w’Abanyegabon muri rusange.

Uregwa yemeye ko yavuze ayo magambo ariko avuga ko yari yarakaye. Gusa ibyo nti byamurenganuye imbere y’urukiko.Urubanza rwasomwe mu ruhame, maze benshi bishimira icyemezo cyafashwe n’urukiko, bavuga ko ubutabera bwakoze akazi kabwo mu kurengera icyubahiro cy’igihugu n’abagituye.

Hari n’abakomeje gusaba ko abimukira bose bafite imyitwarire nk’iyo bakwiriye guhita birukanwa, kuko bibangamira umutekano n’ituze by’abaturage.Kuri ubu, Obina arimo kurangiza igifungo cy’amezi atatu yakatiwe, nyuma yaho azahita asubizwa iwabo muri Nigeria.

Nubwo we ubwe yagaragaje ko bimubabaje, by’umwihariko nyuma y’imyaka 11 yari amaze atuye muri Gabon, kandi icyemezo cy’urukiko cyitahihinduka.

Ibi bibaye mu gihe Gabon ikomeje gukaza ingamba zo kurwanya ivangura, amagambo y’urwango n’ibindi bikorwa byibasira abaturage bayo.

Bamwe mu basesenguzi mu bya politike y’iki gihugu bemeza ko bigaragara ko ubutabera bw’iki gihugu bushaka gutanga ubutumwa akomeye: ko kubaha igihugu n’abagituye ari inshingano y’umuntu wese, yaba umwenegihugu cyangwa umwimukira.

Ivomo :seneweb.com

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Burundi : Umupangayi yafungishije nyir’amazu amubeshyeye ko yasambanije umwana we nyuma yo kubura ayo kumwishura

Next Story

Ubushakashatsi: Igikorwa cyo gutera akabariro gishobora gutera indwara zirimo ‘Stroke’

Latest from Hanze

Umurwanyi wa FDLR yafatiwe muri Congo

Umurwanyi w’umutwe wa FDLR yafatiwe mu mirwano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , impuguke muri Politiki y’Akarere zikaba zikomeje gushimangira ko
Go toTop