Uwangiye Perezida Trump gutwara icyo yashakaga mu nzu ndangamurage yegujwe !

October 6, 2025

Umugabo witwa Todd Arrington wari umuyobozi w’inzu ndangamateka y’uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika  yahatiwe kwegura na Perezida Trump nyuma yuko amwangiye kuvanamo igikoresho cy’amateka yari yakunze.

Amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru The New York Times avuga ko Todd Arrington, umuyobozi w’Inzu Ndangamurage y’uwabaye Perezida wa Leta Zunze Z’Amerika wa 34 , Dwight D. Eisenhower, yahawe itegeko ryo kwegura nyuma yo kwanga guha Perezida Donald Trump inkota yari muri iyi nzu ndangamurage .

Iyi nkota niyo yari gutangwa na Perezida Trump nk’impano ku gikomangoma ya King Charles, ariko nyuma yaho, bivugwa ko Perezida Trump yahisemo gukoresha kopi y’iyo nkota aba ariyo atanga .

Iyi nkota ya General Dwight D. Eisenhower byemezwa ko yayihawe na General Charles De Gaulle w’u Bufatansa ku ya 16 Kamena 1945, ariko kugeza ubu ntihakunze kumenyekana neza niba ariyo nkota yifujwe na Leta ya Trump cyangwa niba ari indi.

Inzu Ndangamurage ya Eisenhower, iri mu gace ka Abilene,muri Kansas, yatangaje ko ibyo byose bibarirwa mu mutungo w’igihugu, bityo nta burenganzira bwo kubishyira ku bantu ku giti cyabo.

Nyuma y’ibiganiro, Arrington yatangaje ko yahamaganwe n’abayobozi bakuru nyuma y’uko ababwiye ko atemera gutanga iyo nkota.

Todd Arrington yabwiye The New York Times ati : “Ntabwo nari ntegereje ko nakurwa mu kazi nyuma y’imyaka 30 nkorera Leta,”

Yongeyeho ko yahawe ubutumwa buvuye ku muyobozi we w’ibanze ko yisabira kwegura ku mpamvu z’ubushobozi bwo kwizerwa, bishingiye ku kibazo cy’inkota hamwe n’ikindi kirego kitari gishyigikiwe n’ubuyobozi bwa White House.

Ibi bintu bibaye nyuma y’igihe gito, ubwo Perezida Trump yirukanaga umuyobozi w’ikigo k’iki gihugu gishinzwe ishyinguranyandiko [U.S National Archives], Dr. Colleen Shogan, ndetse amusimbuza Marco Rubio.

Abasesenguzi mu bya politike y’iki gihugu bemeza ko ibikorwa nk’ibi byerekana ko hari imbaraga za politiki zishobora gufata imyanzuro ku bikorwa byo kubika amateka no gucunga neza umutungo w’igihugu.

Benshi mu bakurikiranira hafi iby’ubuyobozi n’ubushakashatsi bw’amateka kandi baravuga ko uyu mwanzuro ushobora kugira ingaruka zikomeye ku buryo inzego za Leta zibika ibintu by’ingirakamaro nk’amateka n’inyandiko.

Ivomo : The New York Times

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Umusaza yategereje imyaka 50 kugirango yihumure ku munyeshuri wamunnyuzuye!

Next Story

Perezida Paul Kagame yibukije abayobozi ko kurahira bidakwiriye kuba umuhango gusa

Latest from Hanze

Umurwanyi wa FDLR yafatiwe muri Congo

Umurwanyi w’umutwe wa FDLR yafatiwe mu mirwano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , impuguke muri Politiki y’Akarere zikaba zikomeje gushimangira ko
Go toTop