Umusaza yategereje imyaka 50 kugirango yihumure ku munyeshuri wamunnyuzuye!

October 6, 2025

Umusaza wo muri Leta ya South Dakota, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yishe uwari umwarimu ndetse n’umutoza w’imikino mu kigo yigagaho witwa Norman Johnson, amurashe amasasu abiri mu isura, nyuma yo kumunnyuzura ubwo biganaga mu myaka irenga 50 itambutse.

Ibyabaye byose byatangiye mu gihe ubwo aba bombi bari bakiri mu mashuri yisumbuye aho Johnson, wari icyamamare mu mikino, atangira kunnyuzura uyu musaza witwa Carl Ericsson,amwambika umwenda w’imbere wambarwa n’abagabo baryamana bahuje ibitsina ku mutwe, amushinyagurira mu cyumba cy’urwambariro.

Icyo gihe Ericsson yari umuyobozi w’ibikoresho by’ikipe y’ishuri.Kuri Ericsson, icyo gikorwa cyamusizeho igikomere cy’amateka atigeze yibagirwa. Hashize imyaka myinshi nta we uzi uko byamugendekeye, kugeza ubwo mu mwaka wa 2012, yagiye ku rugo rwa Johnson, amubaza niba ari we koko, hanyuma ahita amurasa akoresheje imbunda yo mu bwoko bwa calibre 45.

Abashinjacyaha batangaje ko impamvu nyamukuru y’icyaha ari icyo gikorwa cyo kunnyuzurirwa ku ishuri, Ericsson agahamya ko byari byaramugiye mu bwonko bwe , ndetse ko bitigeze bimuvamo.

Mu rukiko, umukobwa wa Johnson, Beth Ribstein, yatangaje ko atigeze yumva uburyo umuntu yakwihorera nyuma y’imyaka yose gutyo, kandi nta na rimwe bari bongeye kuvugana nyuma yo gusoza amasomo.

Aho yagize ati : “Byari imikino y’abasore mu cyumba cyo guhunduriramo imyenda,“Ericsson yahoraga afitiye ishyari papa.”

Umukobwa mukuru wa nyakwigendera, Terri Wiblemo, yavuze ko bose bamukumbuye cyane, asobanura uburyo yakundaga umuryango we n’inyamaswa, ndetse ko imbwa ye yanze kumuva iruhande ku ijoro yiciwemo.

Ericsson yahamijwe icyaha cy’ubwicanyi bwo ku rwego rwa kabiri ariko asaba imbabazi avuga ko afite ibibazo bikomeye by’ihungabana ry’imitekerereze n’agahinda gakabije, nk’uko byemejwe n’umuganga w’ihungabana wamusuzumye. Ibyo byatumye ahanishwa gufungwa burundu ariko nk’umurwayi wo mu mutwe.

Mu magambo make yavuze nyuma y’ijambo ry’abakobwa ba Johnson, Ericsson yagize ati: “Ndashaka kubwira umugore wa Johnson ko mbabajwe cyane n’ibyo nakoze. Iyo naba nshoboye gusubiza igihe inyuma ;sinari bukora ibi nakoze…”

Ivomo : The Mirror

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Umukuru wa guverinoma y’u Bufaransa yeguye hadateye kabiri!

Next Story

Uwangiye Perezida Trump gutwara icyo yashakaga mu nzu ndangamurage yegujwe !

Latest from Hanze

Umurwanyi wa FDLR yafatiwe muri Congo

Umurwanyi w’umutwe wa FDLR yafatiwe mu mirwano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , impuguke muri Politiki y’Akarere zikaba zikomeje gushimangira ko
Go toTop