Umukuru wa guverinoma y’u Bufaransa yeguye hadateye kabiri!

October 6, 2025

Mu gitondo cyo ku wa Mbere, tariki ya 6 Ukwakira 2025, Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa byatangaje ko Sebastien Lecornu, Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, yeguye ku mirimo ye nyuma y’iminsi 27 gusa amaze atorewe kuba Umukuru wa guverinoma, asimbuye François Bayrou.

Ibi byatangajwe nyuma y’uko Inteko Ishinga Amategeko imutakarije icyizere ku cyumweru, tariki ya 5 Ukwakira 2025.Uyu mugabo w’imyaka 39 y’amavuko, yari amaze iminsi 27 dore ko yatorewe kujya muri uyu mwanya  ku wa 9 Nzeri 2025.

Nyuma y’uko atangiye akazi ke, hari ibyavuzwe ko izina rye ryashyizweho ku itegeko rya Perezida w’iki gihugu,  Emmanuel Macron ndetse ko byari bihabanye n’ubushake bwa benshi mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi.

Bivugwa ko igituma Lecornu yeguye ari uko hatashimwe uburyo yatoranyijemo abaminisitiri bajya muri guverinoma ye nshya, ndetse n’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi yamubonyemo uburangare muri gahunda ze.

Jordan Bardella, umuyobozi w’ishyaka rya National Rally Party (Rassemblement National), yavuze ko Sebastien Lecornu nta kindi gisigaye uretse kwegura cyangwa guterwa icyizere mu buryo budasubirwaho.

Nk’uko byari byitezwe, Lecornu yategetswe gushyiraho guverinoma ye nshya mu Cyumweru cya mbere cy’ Ukwakira 2025, ariko icyo gihe akavugwaho kutageza ibiteganyijwe mu ntego za Leta y’u Bufaransa.

Byaje kugaragara ko mu nzego zinyuranye z’igihugu, abenshi batamushyigikiye mu byerekeranye n’uburyo yakoze imyiteguro y’inama y’Abaminisitiri yari iteganyijwe ku wa Mbere, tariki ya 6 Ukwakira.

Ibi byose byanatumye ikigo cy’itangazamakuru cya France24 kigaragaza ko politiki ya Macron ikomeje kuba mu bibazo bikomeye, aho bigaragara ko hafi 60% by’abaturage bayitakarije icyizere ku buryo bwihariye muri gahunda ye.

Ivomo : France 24 na BBc

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

DR-Congo na M23 bongeye guhurira mu biganiro by’amahoro i Doha

Next Story

Umusaza yategereje imyaka 50 kugirango yihumure ku munyeshuri wamunnyuzuye!

Latest from Hanze

Umurwanyi wa FDLR yafatiwe muri Congo

Umurwanyi w’umutwe wa FDLR yafatiwe mu mirwano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , impuguke muri Politiki y’Akarere zikaba zikomeje gushimangira ko
Go toTop