Umugore w’imyaka 33 y’amavuko yashyize uburozi budasanzwe mu cyayi na divayi abiha umugabo we wari umaze igihe gito afunguwe nyuma yo kugirana imvururu zikomeye zaturutse ku guharirana ku bijyanye n’uburenganzira bwo kurera umwana wabo.
Nk’uko byatangajwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha rwa Leta ya Connecticut muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, uyu mugore wita Kristen Hogan arashinjwa gushyira uburozi bukomeye muri divayi n’icyayi bikonje byari mu rugo rw’umugabo we wahoze ari uwe.
Uburozi byaje kwemezwa ko buri mu bwoko bwa ethylene glycol, ikunze gukoreshwa mu gikoresho cyitwa antifreeze gikonjesha moteri z’imodoka.
Umugabo we, utatangajwe amazina mu nyandiko z’urukiko, ngo yanyoye divayi ku itariki ya 10 Kanama, nyuma y’iminsi itanu yari imaze afunguwe.
Icyo gihe, yari yitabiriye ibirori byo kwakira abashyitsi. Ku ijoro rikurikiyeho, yatangiye kuribwa mu nda no kuruka, agatangira kugira ibimenyetso bikomeye byo kurwara.
Umuryango we wahise umujyana ku bitaro, aho abaganga babanje gukeka ko yaba yagize indwara ya stroke. Gusa nyuma yo kumukurikirana bihagije, basanze afite ibimenyetso byo kunywa uburozi bwa ethylene glycol, bamushyira mu cyumba cy’indembe .
Ubwo yaganiraga n’inzego z’umutekano, umugabo yahise akeka ko Hogan ari we wamuroze. Yababwiye ko ku itariki ya 7 Kanama — ari nabwo bari bujye kuburana ku bijyanye n’uburenganzira bwo kurera umwana.
Nyuma yaje kubona ubutumwa bumumenyesha ko telefone ya Hogan yashyizwe kuri Wi-Fi y’urugo rwe,ibi byemezaga ko Hogan yinjiye iwe ubwo yari mu rukiko.
Abapolisi batangiye gukora iperereza ryimbitse basanga muri telefone ya Hogan harimo ubushakashatsi yakoze kuri internet ku bintu by’uburozi nk’“potassium cyanide” na “monoethylene glycol,” ndetse n’ukuntu bishobora kwica umuntu.
Yabanje guhakana byose, nyuma yemera ko yashyize uburozi muri divayi, ariko yongeraho ko atashakaga kumwica ahubwo yashakaga gusa ko arwara nk’uko nawe yamuteraga ibikomere byo mu mutwe.
Ibizamini byakorewe kuri iri cupa rya divayi ndetse n’icyayi byombi byanywewe n’uyu mugabo byagaragaje ko harimo uburozi bwa ethylene glycol.


Ubutumwa buteye ubwoba ni uko umwana wabo nawe yajyanywe mu bitaro nyuma y’iminsi mike agaragaje ibimenyetso bisa n’ibya se, bikekwa ko yaba yaranyoye kuri kimwe muri ibyo binyobwa byahumanijwe.
Ivomo :The New York Post .com