Abanyeshuri bo mu bigo by’amashuri byo mu gace ka Pallisa muri Uganda bamaze ibyumweru bitatu batabona umwalimu imbere yabo nyuma yuko abarezi babo batangije imyigaragambyo igiye kumara hafi ukwezi .
Imyigaragambyo y’abarimu mu karere ka Pallisa igeze mu cyumweru cya gatatu ikomeje guteza impungenge nyinshi mu bayobozi n’abaturage, by’umwihariko kubera ingaruka zikomeye iri gutera ku bana bari mu mashuri.
Suzan Apolot, ushinzwe kurengera abana muri Pallisa, yavuze ko abana benshi bagenda bigarurirwa n’ubunebwe no gukora imirimo itaboneye kubera kubura amasomo.
Yaburiye ko ibi bishobora gutuma umubare w’abangavu baterwa inda wikuba inshuro nyinshi, ndetse n’abahungu bagashorwa mu mirimo ivunanye nko kubumba amatafari.
Apolot yabwiye ikinyamakuru DailyExpress dukesha iyi nkuru ati :”Nihafungurwa amashuri hazakorwe ibizamini by’isuzuma ry’inda, Ndabizi buri kigo cy’ishuri gishobora kugira nibura abangavu babiri cyangwa batatu batwite. Dufite ibigo 76, bivuze ko hashobora kuboneka hejuru y’abana 200 batwite,”.
Yakomeje avuga ko abahungu bamwe batangiye gukora akazi ko kubumba amatafari, mu gihe abakobwa bo bazenguruka mu dusantere bashaka amacupa ya pulasitiki bagurisha, ibintu asanga bikomeje gusenya ejo hazaza habo.
Nubwo bimeze bityo kandi, imyigaragambyo y’abarimu ikomeje gutera impaka. Bamwe mu baturage bayishyigikiye, abandi bakavuga ko abarimu bakwiye gusubira mu kazi n’ubwo ibibazo byabo bitarakemuka.
Yoweri Tukei, umucuruzi wo ku isoko rya Akisim, yagize ati:“Abarimu ntibakwiye gutegereza impuhwe z’abaturage batumva uruhare rwabo. Abadepite bakorera abaturage kandi bafite inshingano nyinshi, ni yo mpamvu bahembwa menshi. Abarimu barinubira gusa, kandi nta ruhare bagira mu iterambere ry’aho batuye.”
Ku rundi ruhande, Moses Ochan yavuze ko leta iri guhohotera abarimu, kuko bakora byinshi ariko ntibahabwe agaciro.
“Umushoferi wa taxi iyo arenze ku mubare w’abagenzi arahanwa, ariko umwarimu wigisha abana 200 aho kwigisha 55 ntawe umubaza. Leta niyoroshye ubuzima bw’abarimu,”.
Mu kiganiro cyihariye na DailyExpress, Moses Otimong, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umujyi wa Jinja, yavuze ko yatangiye gukusanya imibare y’abarimu bagaragara ku kazi mu mashuri yose ya leta, kugira ngo harebwe niba bubahiriza amabwiriza y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Abakozi ba Leta.
Ivomo : Daily Express .Uganda