Intumwa za Leta ya Kinshasa n’izihagarariye umutwe wa M23 ziri mu biganiro biri kubera mu mujyi wa Doha muri Qatar, zikomeje kugerageza kubona ibisubizo by’amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo .
Uyu mwaka, ni ubwa kabiri impande zombi zigiye kongera guhura nyuma yo kugerageza kugera ku masezerano y’amahoro y’uburyo burambye, ariko kugeza ubu bikaba nta ntambwe ifatika iraterwa ku ngingo zikomeye zirimo nko guhanahana imfungwa.
Muri ibyo biganiro byatangiye muri Mata uyu mwaka, Leta ya Kinshasa n’umutwe wa M23 bemeye guhagarika imirwano mu rwego rwo gushyira imbere ibiganiro by’amahoro.
Ibyo byabaye nyuma y’ibiganiro,byateguwe n’abahuza ba Leta ya Qatar, ariko nyuma y’ibyumweru bike, umwuka w’ibiganiro ukongera gusubira inyuma cyane cyane nyuma y’imirwano yo mu ntara za Kivu y’Epfo na Kivu ya Ruguru igikomeje, hagati y’abarwanyi ba M23 n’ingabo za Leta ya Kinshasa [FARDC].
Ibi biganiro byo kuri iyi nshuro bitegerejweho kuganira byimbitse ku ngingo yo guhererekanya imfungwa, kimwe mu byaganiriweho mu bihe bishize ariko bigasubikwa nta mwanzuro muzima ufashwe.
Nk’uko byatangajwe na Radio Okapi iterwa inkunga n’Umuryango w’Abibumbye, impande zombi zagaragaje ubwitange bwo gukoresha Croix-Rouge nk’umuhuza w’impande zombie zakunze kwemeza ko zidashaka gukoresha ibikorwa by’ibindi bigo byo mu mahanga ya kure. Gusa, kugeza ubu, ibiganiro kuri iyi ngingo bikomeje kutagaragaza umwanzuro nyawo.
Amaso ya benshi ahanzwe ku ishyirwa mu bikorwa ry’ibi biganiro, aho hari ubwoba ko intambara zishobora gufata indi ntera mu gihe imyumvire y’impande zombi yakomeza kudahura.
Mu gihe bamwe mu basesenguzi bavuga ko ubushake bwo kurangiza intambara bwaba bukiri hasi, abandi basaba ko hakongerwa imbaraga mu rwego rw’ibiganiro by’ubwumvikane hagati ya Leta ya Kinshasa na M23, bitari gusa kuganira ku ngingo zimwe na zimwe.
Biteganyijwe ko ibiganiro byo muri iki cyumweru bizaba bigamije gushyiraho uburyo bwo gukemura ibibazo by’impunzi n’imfungwa, kimwe no gukuraho umwuka mubi uri hagati y’ingabo za M23 n’ingabo za Leta muri Kivu zombi.
Ivomo : Radio Okapi