Umuraperi HAJP abinyujije mu ndirimbo nshya yise “IBARUWA”, yakoranye n’umuhanzikazi Jennifer Alyana yongeye gukomoza ku buzima busharira bunyurwamo n’abakundana iyo urukundo rwabo rugeze ku iherezo hadateye kabiri.
Nk’uko HAJP yabitangarije ishami ry’imyidagaduro ry’Ikinyamakuru Umunsi, iyi ndirimbo yitwa ‘IBARUWA’ ni inkuru y’urukundo rwasojwe nabi. Ivuga ku musore wakundanye n’umukobwa akamwiha wese, ariko nyuma umukobwa akamuta, agasigara ashegeshwe n’inkovu z’urukundo.
Ati:“IBARUWA nayanditse nk’aho ari true story, ariko si iyanjye. Nayihimbye kugira ngo n’uwahuye n’ibihe nk’ibyo yumve ko hari indirimbo imuhagarariye.”
Mu butumwa burimo amagambo yuje ubuhanga, ijwi ridasanzwe rya Alyana ndetse n’imirongo idasanzwe ya Hajp iri mu gitero cyayo cya Kabiri iririmbitse mu buryo bwo kurapa, ituma uyumvise yumva ko yakoranywe ubuhanga.
Muri kiganiro twagiranye kandi , HAJP yavuze ko imbogamizi zikomeye ahura nazo mu muziki zishingiye ku kubura promotion n’ubushobozi bwo gukora ibihangano ku rwego yifuza.
“Natangiye gukora ibintu bifite standard, bifite quality, ariko support ntabwo ihagije. Icyo nsaba abafana ni uko banyereka urukundo rutarimo uburyarya.”
Uyu muhanzi avuga ko nta label imufasha, bityo imbaraga ashyira mu bihangano bye zishingiye ahanini ku bushake n’urukundo afitiye ubuhanzi.
Kurundi ruhande ,Jennifer Alyana, umuhanzikazi bakoranye iyi ndirimbo, na we yashimangiye ko “IBARUWA” atari iherezo ry’imishinga hagati ye na Hajp.
Ati : “Hari n’indi mishinga yacu iri gutunganywa, vuba aha izajya hanze. Turasaba Abanyarwanda kudushyigikira, kuko urukundo rw’abafana nirwo rutugira ibyo turi byo.”
Amashusho y’iyi ndirimbo akozwe mu buryo bujyanye n’igihe yatunganyijwe na Director Elib naho amajwi yakozwa na ROG B BEATZ. Ikaba yarakorewe ahitwa Lenatha .
Iyi ndirimbo IBARUWA iboneka ku mbuga zose zicururizwaho umuziki nka YouTube,Spotify,Audio Mac,Boomplay,Apple Music na Deezer.

