Barack Obama wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatomagije umugore we Michelle Obama mu buryo budasanzwe, ubwo bizihizaga isabukuru y’imyaka 33 bamaze bashyingiranwe.
Ni umunsi bagize udasanzwe binyuze mu butumwa bwuje urukundo n’ishimwe basangije ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, by’umwihariko kuri Instagram.
Barack Obama yagaragaje ko gushyingiranwa na Michelle ari cyo cyemezo cyiza kuruta ibindi byose yafashe mu buzima bwe.
Mu butumwa bwuje amarangamutima, yashimangiye uburyo yiboneye ububasha, ubwitonzi n’imbaraga byihariye Michelle afite, yongeraho n’urukundo akomeje kumugirira nyuma y’iyo myaka yose bamaze babana.
Yagize ati:”Icyemezo cyiza kurusha ibindi byose nafatse mu buzima ni ugushyingiranwa nawe, MichelleObama. Mu myaka 33 ishize, nagumye kugukundira imbaraga, ubugwaneza n’ubushake bwo kugera ku ntego, kandi ubikora byose usa neza. Isabukuru nziza!”

Michelle na we ntiyazuyaje kugaragaza amarangamutima ye, avuga ko urugendo bamazemo imyaka 33 rwamufashije gukura mu rukundo rwe na Barack. Yavuze ko amukunda kurushaho ugereranyije n’umunsi wa mbere basezeranye.
Mu magambo ye, yagize ati:”Tumaze imyaka 33 turi kumwe mu rugendo rw’ubuzima, ariko ndagukunda cyane kurusha uko nagukundaga umunsi twasezeranaga.”
Iyi sabukuru ibaye hashize amezi make hatangiye gucicikana ibihuha by’uko bashobora kuba bagiye gutandukana.
Michelle aherutse kubihakana mu kiganiro Work in Progress yakoreye kuri podcast ya Sophia Bush, aho yasobanuye ko kuba yaragiye ataboneka mu mihango imwe n’imwe ya politiki yitabiriwe na Barack, bitari bifitanye isano n’ibibazo by’urugo, ahubwo ko yari akeneye kwita ku buzima bwe bwite.
Yagize ati:”Twebwe abagore dukunze kugira ipfunwe iyo twiyemeje kwihitiramo ibintu bimwe na bimwe. Benshi ntibumva ko umugore yakwifatira icyemezo cy’ubuzima bwe atari uko yabuze umunezero mu rugo. Ariko ni ko isi imeze, ntibyoroshye.”
Yongeyeho ko yifuza gukomeza gukora ibikorwa bifite umumaro ku isi, birimo uburezi bw’abakobwa n’imishinga mpuzamahanga itanga impinduka.

Urukundo rwabo rwatangiye mu 1989 i Chicago, aho bahuriye mu biro by’abunganira abandi mu mategeko. Nyuma y’imyaka itatu bakundana, basezeranye ku wa 3 Ukwakira 1992. Ubu bafitanye abakobwa babiri, Malia na Sasha.
Ivomo : FOX News.