Ikipe ya Vipers Sports Club yatunguranye yemeza ku mugaragaro ko itazitabira shampiyona nshya y’umupira w’amaguru muri Uganda kubera agasuzuguro yeretswe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Uganda [FUFA].
Ni icyemezo gikomeye cyashyizwe ahabona ku wa Gatatu, tariki ya 2 Ukwakira 2025, mu ibaruwa yanditswe na Perezida wayo, Dr. Lawrence Mulindwa, uyu akaba n’umwe mu bantu bubashywe mu mupira w’amaguru wo muri aka karere.
Mu ibaruwa igaragaza impamvu zituma Vipers ifata umwanzuro nk’uyu, Dr. Mulindwa ashinja Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Uganda (FUFA) kubasuzugura, kutabaha ibisubizo ku bibazo bagaragaje ndetse no gukoresha imvugo zisebanya mu itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga.
Avuga ko nubwo bagiye bitabira ibiganiro byabereye muri Kanama na Nzeri 2025, bakerekana impungenge ku mitegurire y’iyo shampiyona nshya, nta na rimwe FUFA yigeze ibasubiza mu buryo bufatika.
Dr. Mulindwa yagize ati :“Ahubwo aho kuduha ibisobanuro, twatunguwe no kubona abayobozi ba FUFA batwibasira mu ruhame, ndetse bakanatwibasira mu itangazamakuru,”.
Bikomeje gukomera, ku buryo n’umukino wa mbere wa shampiyona wagomba guhuza Vipers na Kitara FC, wari uteganyijwe kubera kuri Stade ya Namboole ku wa Gatandatu, nawo Vipers yemeje ko itazawitabira.
Iyi kipe ivuga ko itagishoboye gukomeza kwitabira itagishizwemo inama, kandi ko idashobora kwemera icyemezo cyafashwe mu buryo bugaragara nk’ubudaha agaciro uruhare rw’amakipe.
Dr. Mulindwa yakomeje agira ati :“Iyi myitwarire ni ikimenyetso cyo kudaha agaciro abashora mu mupira wacu.
Twateye imbere kubera ubwisanzure muri mu mupira wacu, ntabwo twemera guhatirwa gahunda zitagamije kubaka,”.
Ibi bibaye nyuma y’uko Vipers iheruka mu Rwanda gukina umukino wa gicuti na Rayon Sports, aho nayo yagaragaje ko igamije gushimangira ubufatanye buha agaciro impande zombi.
Nk’uko byagaragajwe, Vipers yamaze no gushyikiriza iyi baruwa inzego zinyuranye zirimo Minisiteri y’Uburezi n’Imikino muri Uganda, Inama Nkuru y’Imikino, Uganda Premier League, abaterankunga, abafatanyabikorwa, ndetse n’abafana bayo




