Mu Rwanda hari ibyiza nyaburanga bitandukanye n’aho gusohokera heza. Muri iyi nkuru tugiye ku kurangira Bar na Restaurent nziza wasohokeramo ugataha unyuzwe.
Muri izo restaurent, El Classico Beach Chez West iri ku mwanya wa mbere kubera umwihariko wayo utangaje.
1.El Classico Beach Chez West: Iyi ni Bar&restaurent, iri ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu, ni ahantu heza hari ibyiza utasanga ahandi. El Classico Beach Chez West ikurura abakiriya kubera ifi nziza itangwa ku giciro gito dore ko igura 7,000 RWF na 8,000 RWF gusa, ndetse ikagaburwa iri hamwe n’ifiriti idasanzwe kubera uburyohe iteguranwa.
Haka kandi inkoko nziza, igura 12,000 RWF bakaba bashobora kuguha igice cyabo ndetse n’andi mafunguro atandukanye.
Kuri El Classico Beach hagira umwihariko wo kuba ari ahantu heza ho kwifotoreza, aho amafoto yawe azagaragaza ubwiza bw’ikiyaga n’ibirwa bihakikije. Ikindi twakubwira uzahasanga ni ubwato bwiza bwa El Classico Beach Chez West butembereza abakiriya bagatahana inzibutso. Ubusitani bwiza bwo kuri El Classico Beach Chez West, buberamo ubukwe n’ibindi birori.
Ushaka gusohokera kuri El Classico Beach Chez West no gutanga Komande wanyura kuri numero : 0783256132 cyangwa 0789400200.
2.Café Neo: Iyi ni restaurent igira amafunguro meza n’ibinyobwa bitandukanye, by’umwihariko ikaba irangwa no kwakira neza abakiriya. Iyi iherereye mu Mujyi wa Kigali . Ushaka kuhasohokera wanyura kuri numero ya Telefone : 0788 301 122
3.Mantis Kivu Marina Bay: Iyi ni bar na restaurent iri mu gice cy’Umujyi wa Rubavu, ikaba yaramenyekanye kubera uburyo iri ahantu hatuje cyane, ubusitani bwiza ndetse n’ibiryo by’umwihariko. Ushaka kuhasohokera wabahamagara kuri 0780 772 231
4.Café de l’Hotel Bethanie: Iyi restaurent izwiho ibyokurya bitandukanye byiganjemo ibya Kinyarwanda.
5.The Palm Beach Restauran: Iyi ni restaurent ifite ibiryo by’umwihariko, n’ahantu heza ho kuruhukira ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.
Muri rusange twababwira ko kuri El Classico Beach Chez West ari ahantu haba ibintu utasanga ahandi, ifite umwihariko w’ibiryo byiza, serivisi zinoze, hamwe n’ahantu heza ho kwifotoreza. Numero wababonaho ni 0783256132 ugafashwa.