Eunice Mururi wo muri Zimbabwe aherutse gutungurwa nyuma y’ikizamini cya DNA byemeje ko pasiteri wo mu Itorero ryo asengeramo rya END TIME MESSAGES riherereye i Chiredzi.
Uyu mugabo Eunice Mururi yari yarashyingiranywe n’umugore we Farai Hatirarami baakaba bashanyaga kwita no kurereba abana babiri, gusa ubwo yakoreshaga isuzume ry’ibimenyetso bya gihanga yasanze abana babiri umwe w’imyaka umunani ndetse nundi w’imyaka ine arera ari aba pasiteri we uzwi nka Vhetu.
Ubu Mururi yajyanye Pasiteri Vhetu mu rukiko akaba asaba amadorari 700 buri kwezi yo gufasha aba bana be babiri. Pasiteri Vhetu murukiko yemereye murukiko ko yemera ko ari we se w’abana babiri ba Farai yasezeranyije na Eunice.
Gusa yagaragaje impungenge afite z’amafranga kuko amturo asigaye yakira amenshi akunze kuba ari ibiribwa aho kuba amafaranga.
Urubanza rwabo rwasibe abantu bafite akoba ndetse no gushidikanyamo muribo. Gusa byaje gushyira umucyo ku karengane Eunice yahuye nako ubwo urukiko ruyobowe n’umucamanza Diana Musiiwa rwemeza ko pasiteri Vhetu azajya atanga amadorari 175 buri kwezi ku bana bombi.
