Zari Hassan yongeye gukora mu jisho Diamond Platnumz babyaranye

01/23/25 9:1 AM
1 min read

Umuherwekazi Zari Hassan uri muri Kenya , yongeye kuvuga ku rukundo rwe na Diamond Platnumz babyaranye abana babiri.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru bo muri Kenya Zari yavuze ko Diamond Platnumz afuhira Shakib cyane kuko yamutwariye umugore.

Diamond Platnumz na Zari Hassan babyaranye abana babiri aribo; Princess Tiffah na Prince Nillah. Ni abana bakunda gusurwa na se cyane ndetse rimwe na rimwe akabikora abatunguye bigatangaza benshi bibaza niba ataziko uwo bababyaranye yashatse undi mugabo.

Ubwo Zari yabibazwagaho ntabwo yaciye ku ruhande kuko yagaragaje Diamond nk’umugabo ufuhira uwahoze ari umugabo ndetse ngo agashaka kwiyegereza cyane Shakib wamuteye gapapu.

Zari yagize ati:”Diamond aba ashaka kubeshya abantu agamije kwatsa umuriro.Avuga ibi na biriya ariko intego ye ari ukwiyegereza Shakib kubera ko kuri iyi ngingo Shakib ni we watsinze. Yashyingiwe na nyina w’abana be kandi biraryana.Kwiyemera kwa Diamond rero kurarenze”.

Zari yavuze ko yatumiye Diamond Platnumz mu bukwe bwabo (Zari na Shakib Cham) ariko ntiyahakandagiza ikirenge.

Ati:”Ntabwo mbanye nabi na Diamond , turi inshuti nziza. Mu bukwe bwacu naramutumiye ahitamo kutaza , ariko nakoze uruhare rwanjye”.

Abajijwe niba ubukwe yakoze bwari mu nzozi ze, yagize ati:”Bwari bwiza kandi bwari ubukwe bw’inzozi zanjye. Ntabwo nashakaga ibintu birenze cyane. Kuri njye , byari ibyishimo kubera abari bahari byonyine”.

Mu kiganiro cyiswe Netflix Young Famous and African , Diamond Platnumz yagaragaje ko adafuhira Zari Hassan kuko ngo igihe yamushakira yamubona.

Zari Hassan ari muri Kenya ku bw’impamvu z’akazi ku masezerano afitanye n’ikigo afasha mu kwamamaza Telefone nk’uko yabitangaje ubwo yari akigera muri iki gihugu ari kumwe n’umuhungu we muto.

Diamond Platnumz yongeye guhakana ibyo gukundana na Zuchu uhora amwibambazaho

Go toTop