Advertising

Zari Hassan yifatanyije n’umwana we

06/08/2024 11:05

Zari Hassan wabaye umuhanzi agakomereza mu bushabitsi butandukanye , yifatanyije n’umukobwa we amwifuriza isabukuru y’amavuko.

Ni ibirori byabaye kuri uyu wa 06 Kanama 2024,ubwo wari umunsi wafashwe nk’udasanzwe kuri Zarinah Hassan [Zari Hassan], ufite umwana witwa Latiffah Dangote wari wujuje imyaka 9 y’amavuko.

Zari Hassan n’abandi babyeyi , bifatanyije nawe, banejejwe cyane n’ibirori byateguriwe Latiffah Dangote uvuka kuri Diamond Platnumz.

Nyuma y’ibirori , Zari Hassan anyuze ku mbuga Nkoranyambaga ze, yatangaje ko yifanyije n’umwana we. Agira ati:”Mumfashe twifatanye n’umwana wanjye w’umukobwa nkunda cyane Princess Tiffah”.

Mu mafoto Zari Hassan yashyize hanze harimo , ay’umawana we yambaye ikanzu ndende idoze mu buryo budasanzwe.

Uyu mwana w’umukobwa nawe anyuze ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye ze, yakoresheje aya mafoto arenzaho amagambo agira ati:”Isabukuru y’amavuko kuri njye we. Nujuje imyaka 9”.

Latiffah Dangote ni we mukobwa we nyine wa Zari Hassan, yamubyaranye na Diamond Platnumz umaze kubaka izina muri muzika ya Tanzania. Aba bombi bakanyujijeho ariko birangira batandukanye.

N’ubwo bombi batandukanye ariko ntabwo urukundo rwabo rwigeze ruhagaragara kuko incuro nyinshi bakunze kugaragara hamwe , bari kumwe n’abana babo gusa kugeza ubu Diamond Platnumz ntabwo yagaragaye yifuriza umwana we isabukuru y’amavuko ku gihe, bigendanye na gahunda z’umuziki arimo.

Uretse Latiffah Dangote Zarinah Hassan [Zari Hassan], yabyaranye na Diamond Platnumz , bafitanye undi umwana witwa Prince Nillan Dangote akaba ari we mwana wa nyuma bafitanye.

Uyu mwana w’umuhungu usa na Diamond Platnumz cyane, akunda no kumujyana mu bitaramo bitandukanye ndetse bakanamwita impanga ye kuko bazihiriza isabukuru y’amavuko umunsi umwe.

Previous Story

Chley wamamaye muri ‘Komasava’ yateguje igitaramo i Kigali

Next Story

Iby’inzozi za Alyn Sano zo gutwara Grammy Awards

Latest from Imyidagaduro

Go toTop