Advertising

Zari Hassan yavuze ko yifuza guharika umugabo we wa Kabiri

01/22/25 9:1 AM
1 min read

Umuhanzikazi wabivuyemo akaba n’umunyamideri ubifatanya no kuba umuyobozi w’ishuri Zari Hassan, yatangaje ko yifuza gushaka umugabo wa Kabiri bitangaza benshi mu bakoresha imbuga Nkoranyambaga , dore ko na Diamond Platnumz batandukanye nawe aherutse kwemeza ko aramutse amwifuza atamubura.

Ikiganiro Young, Famous and African gitambuka kuri Netflix kigakorwa n’abarimo Zari Hassan na Diamond Platnumz, gifatwa nk’isoko y’amakuru amwe na mwe ariko 90% akaba ari ibinyoma bigamije kuryoshya imyidagaduro.

Ibi bishimangirwa n’uko Chakib Cham umugabo mushya wa Zari Hassan,nawe aherutse kwinjizwamo ndetse hakavugirwamo amagambo agaragaza ubushotoranyi ariko bikitwa gushaka umugati ku mpande zombi n’ubwo hari ibikomere bigaragara kuri Chakib washakanye na Zari watandukanye na Diamond wahamije ko ngo igihe cyose ashakiye Zari amubona.

Mu kiganiro baherutse kugirana Zari na Shakib, na none Zari yasubiriye umugabo we ubugira kabiri ko yifuza gushaka undi mugabo wa Kabiri ngo na cyane ko hari itegeko ryo muri Afurika y’Epfo aho atuye ribimwemerera.

Yagize ati:”Erega ntugakine nanjye , nzashaka undi mugabo kuko nshobora kugira abagabo babiri.Uzi impamvu se, muri Afurika y’Epfo twemerewe kugira abagabo babiri.Ni itegeko rishya ryemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko. Rero twemerewe kugira abagabo babiri”.

Iki miganiro cyakwirakwiye ku mbuga Nkoranyambaga, abantu bibaza impamvu Zari akunze guhoza ku nkeke no gutera ubwoba uyu mugabo akubye mu myaka.

Benshi bemeza ko Zari n’umugabo we mushya barutanwa mu myaka ariko bakundana. Umwe yagize ati:”Nibyo Zari ashobora kuba aruta Shakib ariko aramukunda cyane biranagaragara ibyo aba avuga ni ugutebya”.

Undi yagize ati:”Diamond na Zari barabyaranye ariko ntibabaha uburenganzira bwo guhora mu biganiro. Ikindi Zari ntabwo akwiriye kubabaza Shakib cyane amuhozaho amagambo ashobora kumukomeretsa kabone n’ubwo baba babyumvikanye”.

Kugeza ubu Shakib Cham na Zari n’ubwo basezeranye kubana akaramata ariko ntabwo baba hamwe kuko Zari aba muri Afurika y’Epfo aho ayobora ikigo cy’amashuri yasigiwe n’umugabo we wapfuye babyaranye abana babiri , mu gihe undi aba muri Uganda ari naho akorera akazi ke gasanzwe.

Uku kuba batabana mu nzu imwe, bitera benshi inkeke bakagaragaza ko ari nabyo bituma urugo rwabo ruhoramo kwigenga.

Sponsored

Go toTop