Advertising

Zari Hassan yavuze impamvu arambiwe umugabo we, amwihera abandi bagore

12/08/2024 11:16

Umunyamideri akaba n’umushabitsi ku mbuga nkoranyambaga Zarinah Hassan yavuze ko arambiwe umugabo we bityo ko umugore waba amushaka yamwitwarira.

Zari w’abana 5, ngo arambiwe Shakib Cham Lutaaya basezeranye kubana , yemeza ko niba hari umugore umushaka yamwitwarira rwose. Bije nyuma y’aho na Shakib Cham yari yavuze ko atarimo kwishimira uburyo Zari atumira Diamond Platnumz atamubwiye bagasangirira mu rugo rwe.

ZARI NA DIAMOND PLATINUMZ MURI AFURIKA Y’EPFO.

Ku wa 10 Kanama 2024, Zari Hassan yatumiye Diamond Platnumz bahurira muri Afurika y’Epfo nawe yifatanya n’umwana we Latiffah Dangote wari wagize isabukuru y’amavuko y’imyaka 9.Byari ibirori bikomeye cyane mu nzu ya Zari Hassan na Shakib , ibintu bitanejeje Shakib ashinja umugore we kuba akiri mu rukundo n’uwahoze ari umugabo we Simba.

Muri ibyo birori , Latiffah Dangote [ Princess Tiffany] yari yishimye ari kubyinira ise, indirimbo ye igezweho ‘Komasava’, Zari Hassan yizihiwe n’inshuti zabo zinezerewe. Diamond Platnumz yagaragaje ibyishimo bidasanzwe hamwe n’abana yabyaranye na Zari Hassan.

Ubwo Latiffah Dangote yabonaga ise yarishimye cyane aramuhobera. Ati:”Mama yari yambwiye ko utaraza. Mama warambeshye”.

ZARI YATANZE SHAKIB AVUGA KO ARI WE WAMUHAYE BURI KIMWE

Mu gihe cy’umwaka Zari na Shakib bamaranye ntabwo bigeze babaho bishimye cyane. Ubwo Shakib yamenyaga ko Diamond Platnumz yageze iwe, yasabye umugore we ibisobanuro cyakora undi nawe aramusubiza.

Zari w’imyaka 41 ari kuri Instagram ye mu buryo bwa Live , yavuze ko “Shakib ni umusore w’inzozi za buri mugore. Mwa mwitwarira. Akaba ari mwe mu mumenyera buri kimwe”.

 

Previous Story

FC Barcelona igiye kubona Captain mushya

Next Story

Rusine yakoze igikorwa cy’abagabo

Latest from Imyidagaduro

Mushyoma yirengagiza aba Mc Bato Nkana !

Umushyushyarugamba Nkurunziza Jean De la croix umenyerewe nka MC Nice yatunze agatoki umushoramari mu gisata cy’imyidagaduro Mushyoma Joseph, Amushinja ko adaha umwanya aba Mc
Go toTop