Advertising

Zari Hassan yatangaje ko atajya afuhira bakebabe kuri Diamond Platnumz

01/24/25 17:1 PM
1 min read

Umuherwekazi Zari Hassan uri muri Kenya kuri ubu , yahishuye ko atajya afuhira na rimwe, abakeba be Tanasha Dona na Zuchu ndetse ko bajya bavugana cyane rimwe na rimwe ari nawe ubahamagaye.

Uyu mugore wo muri Afurika y’Epfo, yagaragaje amarangamutima ye kuri Zuchu na Tanasha Dona yemera ko bajya bavugana cyane kandi ari nawe ubahamagaye cyane akabikora atitaye ku kuba Zuchu ari hafi y’uwahoze ari umugabo we cyangwa kuba Tanasha yarabyaranye na we.

N’ubwo yagiye muri Kenya , muri gahunda z’akazi, Zari Hassan , yanasobanuye ko ashobora gufata amashusho y’igice cya Kane cy’ikiganiro Netflix Young Famous and African ari nabwo yagaragaje ko nta mutima mubi kubo basangiye umugabo bahoze babana bakanabyarana.

Yagaragaje ko akunda Zuchu kuko ngo iyo abana be bari muri Tanzania ari we ubitaho.

Yagize ati:”Hari ubwo abantu batekereza ko ntajya mvugana n’abagore ba Diamond. Mvugana na Mama NJ na Zuchu. Kandi niyo abana bari muri Tanzania ndeba papa wabo. Nkabaza Zuchu niba bameze neza n’ibiri kujya mbere. Ndamuhamagara , akambwira ko bagiye koga, kubera ko simbibonamo ikibazo”.

Zari yavuze ko Zuchu ari umukobwa mwiza. Ati:”Ni umukobwa mwiza, iyo abana bari muri Tanzania baba bameze neza hamwe na we. Benshi barambaza ngo kuki ubikora, nanjye nti , ndamutse ntavugana na Zuchu kandi ari we wita ku bana banjye ubwo byaba bisobanuye iki ?”.

Muri 2024 Zuchu yasobanuye ko nawe yishimira kuba ari we wita kubana ba Diamond na cyane ko akimara kwinjira muri WCB yahise ajya kuba kwa Diamond mu rugo.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Sponsored

Go toTop