Zari Hassan uri muri Kenya, yahishuye ko umugabo we akubye mu myaka Shakib Cham afite abana babiri b’abahungu ku bandi bagore bakundanye mbere y’uko bahura.
Zari yagaragaje ko ari abana Shakib yabyaye ku bagore batandukanye bakundanye nawe mbere yo gushaka na Zari bakemeranya kubana akaramata nk’umugore n’umugore kabone n’ubwo buri umwe aba mu Gihugu cye.
Muri iki kiganiro Zari Hassan ntabwo yigeze avuga ko hari gahunda bafite yo kuzana abo bana , bakabana nabo nk’uko Zari abana n’aba Diamond Platnumz nabo babiri.
Zari yagize ati:”Nawe afite abana babiri b’abahungu ariko ababyeyi babo ntabwo babemerera ko bajya mu itangazamakuru cyangwa bamenyekane. Shakib ni umubyeyi mwiza kuri bo kandi baramubona”.
Zari Hassan na Shakib babanye muri 2023 nyuma yo gukora ubukwe bwavuzweho atari make mu itangazamakuru kugeza ubu.Ubukwe bwabo bwabaye nyuma y’Igihe gito basezeranye mu idini rya Islam mu Mujyi wa Pretoria (Nikah) muri Afurika y’Epfo tariki 16 Mata 2023.
Zari ntabwo yigeze aheza uwo babyaranye Diamond yavuze ko bafite umubano mwiza.
Kugeza ubu Shakib akina umukino w’iteramakofe afatanya n’ubucuruzi butandukanye burimo no gucuruza imyenda , n’inkweto.Abajijwe niba ubukwe yakoze bwari mu nzozi ze, yagize ati:”Bwari bwiza kandi bwari ubukwe bw’inzozi zanjye. Ntabwo nashakaga ibintu birenze cyane. Kuri njye , byari ibyishimo kubera abari bahari byonyine”.