Nyuma y’ibyumweru bike badacana uwaka, Zari Hassan n’umugabo we Shakib Cham , bahujwe n’umunsi wo gusoza igisibo ku bayisilamu. Aba bombi kandi ntabwo babana mu nzu imwe.
Umwuka utari mwiza watutumbye hagati ya Zari na Chakib nk’uko byemezwa n’ababari hafi , nyuma y’amashusho yagaragaje umugabo wa Zari munsi y’igiti ari kumwe n’undi mukobwa
Nyuma y’ibyumweru bike badacana uwaka, Zari Hassan n’umugabo we Shakib Cham , bahujwe n’umunsi wo gusoza igisibo ku bayisilamu. Aba bombi kandi ntabwo babana mu nzu imwe.
Umwuka utari mwiza watutumbye hagati ya Zari na Chakib nk’uko byemezwa n’ababari hafi , nyuma y’amashusho yagaragaje umugabo wa Zari munsi y’igiti ari kumwe n’undi mukobwa byagaragaraga ko bishimanye kandi ko bameranye neza.
Hakurikiye amagambo menshi haba kuri Zari ndetse no kuri Shakib ariko baza gusabana imbabazi.
Bititaye ku kuba batuye mu bihugu bitandukanye [ Uganda na Afurika y’Epfo] , Zari n’umugabo we basangiye Eid al Fitr , baca impaka z’uko babanye nabi.

Banyuze ku mbuga nkoranyambaga bose bagaragaje ugukundana ndetse no kwizerana cyane bitana amagambo y’urukundo.