Zari Hassan aherekejwe n’umuhungu we yageze muri Kenya atangaza amafunguro yahoo akunda

01/22/25 11:1 AM
1 min read

Umunyamafaranga Zari Hassan yageze muri Kenya ari kumwe n’umuhungu we agaragaza ko Kenya ahafata nko mu rugo ‘Hakabiri’ kuri we.

Uyu mugore umaze kubaka izina mu myidagaduro ya Afurika binyuze ku mbuga nkoranyambaga no mu muziki yakoze kera, yageze ku Kibuga cy’indege cya Jomo Kenyetta International Airport kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Mutarama 2025 ari kumwe n’umuhyungu we wa Kabiri witwa Raphael Tlale.

Ni nyuma y’amashusho ye n’umuhungu we Tlale abagaragaza bari ku kibuga cy’indege bishimiye kugera muri Kenya aho bari baherekejwe n’abasore n’inkumi bari babatwaje ibikapu  ndetse n’itsinda ry’abanyamakuru bari babategereje.

Akihakandagiza ikirenge Zari yagize ati:”Urugendo rwanjye rwari rwiza cyane by’umwihariko akayaga ko mu ndege”.

Zari yabwiye itangazamakuru ko yageze muri Kenya ku butumire bwa Kompanyi ya Telefone abereye ‘Brand Ambassador’ kuko bashaka gushyira hanze ubwoko bushya bwa Telefone.

Yagaragaje ko akunda ibiryo byo muri Kenya birimo ‘Sukuma Wiki’ na Nyama Choma’. Ati:”Nkunda Sukuma Wiki na Nyama Choma. Ndumva ntaribubashe gushobora gutegereza ku biryaho”.

Yakomeje agira ati:”Umwana wanjye arimo kwinjira mu ruganda rwa Cinema , rero arimo gukunda kumperekeza kugira ngo yigaragaze. Uyu munsi namubwiye ngo aze tujyane kugira ngo yumve uko Kenya imeze”.

Abanya-Kenya benshi bagaragaje ko bishimiye kumubona aza mu gihugu cyabo. Uwitwa Ruma yagize ati:”Turagukunda Mama Tee”. Naho Baha agira ati:”Iteka ahora ayoboye”.

 

Go toTop