Yverry umaze kumenyekana ku ijwi rye riyunguruye, yongeye gusubira muri Canada nyuma y’amezi icyenda avuyeyo. Yverry agiye muri Canada na none kubera ibikorwa bye bya muzika.
Yverry yabwiye Inyarwanda dukesha iyi nkuru ko atagenzwa no gutura muri Canada nk’uko byagiye bivugwa n’abantu batandukanye ahubwo ari ibikorwa bya muzika. Yagize ati:”Nibyo namaze kugenda ariko nagiye mu kazi bisanzwe”.
Uyu muhanzi wize umuziki ku ishuri rya Muzika ryahoze ku Nyundo mu Karere ka Rubavu, yaherukaga muri Canada tariki 24 Mata 2024, anahafatira amashusho y’indirimbo yise ‘Forever’ imaze kurebwa n’abenda kuzura 300,000 mu gihe cy’amezi atanu imaze kuri YouTube Channel ye.
Nyuma y’igitaramo Yverry yakoze muri 2022, yanakoze indirimbo zakunzwe cyane mu banyarwanda bari imbere mu Gihugu no hanze yacyo dore ko abatari bake bazifashisha no mu birori byabo.
Muri izo indirimbo twavuga nka Love you More, Inshuti yanjye , Njyenyine yafatanyije na Knowless , Over imaze umwaka ikaba imaze kurebwa n’abantu barenga Miliyoni na, n’izindi zitandukanye.