Umuhanda wahawe izina rya ‘The North Yungas Roads’ wo muri Boliviya niwo muhanda uteye ubwoba wa mbere ku isi, gusa ukaba uwambere mu gusurwa cyane no gukurura ba mukerarugendo.
Umuhanda wa Yungas izina ryawo ryamamaye cyane ahagana mu 1995 ubwo Banki ishinzwe iterambere ry’Abanyamerika yayishyiraga ku myanya wa mbere mu mihanda itinyitse.
Kuva umuhanda wasozwa gukora ukaba nyabagendwa mu myaka ya za 1930, bivugwa ko umaze guhitana abantu ibihumbi byinshi. Uyu muhanda ukaba uhuza La Paz, umurwa mukuru wa Boliviya na Corioco,uhagaze ku ubutumburuke bwa metero zirenga 2000, ufite kilometero zirenga 60, kandi unyura mu mpanga ndetse mu rushyamba ruzitanye cyane ku buryo kubona ubutabazi bw’ibanze igihe ugize ikibazo bigoranye.
Gusa nubwo uteje akaga, uikijwe n’ubwiza nyaburanga kuburyo hari muhantu hakurura ba mukerarugendo benshi muri Bolivia .Mu myaka ya za 90, wifashishwaga cyane mu masiganwa y’amagare gusa bitewe ni impanuka byaviragamo ndetse n’ubutabazi bwi ibanze bugoranye , warahagaritswe. Nyuma yo kuvugururwa neza ndetse ugasanwa wakomorewe mu kwifashishwa mu ngendo zihuze uturere ndetse ukunze kuba hantu heza ho gutembere kubakunda kunyonga amagare.
ukunze kwifashishwa nabakunda kunyonga amagare
Uba ukikijwe n’impanga ku buryo umuntu ugira isereri aba yanahagwa.
Mbere hifashishwaga mu masiganwa
Unyura mu mashyamaba ateye amabengeza
Umwanditsi: BONHEUR Yves