Umukinnyi witwa Mukau ukinira Lille yo mu Bufaransa n’Ikipe y’Igihugu cya Congo , yihenuye ku kipe y’Igihugu asiba amafoto yose ari muri iyo kipe kubera ko batamuhamagaye mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026.
Ngay’yel Mukau ni umusore w’imyaka 20 y’amavuko wavukiye mu Bubiligi aza no gukinira ikipe y’abatarengeje imyaka 18 y’u Bubiligi ndetse anahamagarwa na Congo mu ikipe y’abatarengeje imyaka 21 muri 2023 ubwo bendaga gukina na Tunisia.
Nyuma yo kubona adahamagawe mu ikipe y’Igihugu uyu mwaka bivugwa ko yafashwe n’uburakari , agasiba amafoto ye yo yambaye umwambaro wa Leopards.
Binyuze kuri Se , utajya agaragara mu itangazamakuru, Ubuyobozi bw’umupira w’amaguru muri Congo, bwasubijwe ko Mukau atanze Igihugu ndetse ko atagisize.
Mukau yagize ati:”Ntabwo nigeze nsiga DRC. Gusa nahisemo kubika amafoto”.
Mukau yasobanuye ko impamvu yahishe ayo mafoto ari uko atigeze ahamagarwa mu ikipe y’Igihugu iri mu marushanwa yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 bikamutera uburakari.

Uyu musore w’imyaka 20 y’amavuko, yavuze ko kandi kurakara bivuze ko yanze icyo Gihugu cyangwa ngo bigabanye umuhate we wo gukinira iyo kipe.
Leopards iyoboye itsinda B nyuma yo gutsinda Sudan y’Epfo 1:0 na Mauritania 2:0.