Pasiteri David Ibiyeomie wo muri Nigeria , yagaragaje ko Yesu atigeze akunda abakene , agaragaza ko muri Bibiliya yagiye asura abakire gusa.
Yatangaje ibyo ubwo yari imbere y’abizera b’Itorero rye ari kubwiriza. Ibi ngo yabivuze ashaka kwigisha abayoboke be by’umwihariko abakirisitu kutajya bagira imyumvire y’uko gukena ariyo mahitamo.
Yagize ati:”Yesu ntabwo yigeze asura abakene mu ngo zabo. Musome Bibiliya zanyu. Ibyo bisobanuye ko Yesu yangaga ubukene cyane”.
Yakomeje agira ati:”Murebe namwe. Yesu yasuye Lazaro, ntabwo yari umukene , baramwakiriye. Yasuye umunyabyaha witwa Zakayo (Zacchaeus) wari umukire cyane. Ngaho mu mbwire umukene Yesu yinjiriye mu nzu. Yangaga ubukene nicyo bisobanuye”.
Uyu yagaragaje ko Yesu yangaga abantu b’abakene.
Ati:”Yesu , yangaga abakene . Ntabwo yabapfiriye ngo mukomeze mube abakene. Nonese ni gute ubu muza mu rusengero mufite iyo myumvire”.

Ati:”Mwaje muri abakene ariko ntabwo musabwa gukomeza kuba abakene”.
ESE WOWE UBYUMVA UTE ? ESE HARI UWO UZI YESU YASUYE ARI UMUKENE ? BYANDIKE AHO HASI HATANGIRWA IBITEKEREZO.