Yatangiye kuririmba afite imyaka ine ! Byinshi wamenya ku munyempano Ishimwe Rehema

02/23/25 19:1 PM
1 min read

Ishimwe Rehema ni umwana wo mu Karere ka Rusizi ufite impano yo kuririmba by’umwihariko izo kuramya no guhimbaza Imana. Uyu mwana avuga ko yatangiye gukora umurimo w’Imana afite imyaka 4 y’amavuko aririmba mu ishuri ryo ku cyumweru ‘Sunday School’.

Rehema wo mu Murenge wa Mururu , Akagari ka Gahinga ho muri Rusizi, aherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Sinzakuvaho’ yakiriwe neza n’abakunzi b’umuziko wo kuramya no guhimbaza Imana.

Amakuru UMUNSI.COM twahawe n’umwe mu bo baririmbana muri Korali yitwa ‘Urwibutso’ yo muri ADEPR Paruwasi ya Kamembe muri Rusizi ndetse ngo ni umwe mu baririmbyi bafite akamaro gakomeye cyane.

Yagize ati:”Ishimwe Rehema ni umuririmbyi wacu udufitiye akamaro gakomeye cyane kuko iteka agira umurava, ndetse akazana n’abandi bantu mu murimo w’Imana kubera ko baba bifuza kubana nawe no gufatanya nawe kuramya Imana. Ni umuririmbyi dukunda”.

Yakomeje agira ati:”Uyu mwana , ntabwo afite umutoza kandi aririmba neza.Dusanga rero ari ikintu cyiza by’umwihariko mu gihe yabona umuterankunga cyangwa umufasha kugorora ijwi rye ariko turamushima cyane”.

Uganira na Ishimwe Rehema , wumva agaragaza ko akunda kuririmba kandi ko adateze kubifasha hafi bityo , akagaragaza ko igihe cyose Imana izaba imutije imbaraga azakomeza gukorera Imana.

Ati:”Nziko nkunda Imana kandi nka kunda no kuyikorera binyuze mu kuririmba. Nzakomeza n’ubwo ubushobozi aribwo bumbana buke ariko Imana izakomeza ice inzira hamwe n’abantu bayo”.

Indirimbo ye yise ‘Sinzakuvaho’ irimo ubutumwa bugaragaza uburyo akunda Imana ndetse n’uburyo atazigera ayivaho anasaba n’abandi bantu gukomeza kuyiba hafi. Kugeza ubu yiga  ku ishuri rya TSS Kirabyo mu mwaka wa Gatatu muri Rusizi.

 

 

1 Comment Leave a Reply

  1. Mumbabarire Nsabe Umuntu wabasha kugira Icyo Akora Agikore Uyumwana Impano yiwe igire Aho igera Kandi imugirire Umumaro

Comments are closed.

Go toTop