Umugore w’imyaka 34 y’amavuko yasanzwe mu nzu ye yariwe n’imbwa ze 2 igice kimwe cy’umubiri we. Umurambo w’uyu mugore uzwi nka Anda Sasha cyangwa Adriana Neagoe wo mu Gihugu cya Romania wasanzwe mu rugo rwe ruherereye ahitwa Bucherest.
Ikinyamakuru The Sun, cyatangaje ko Police yasanze umubiri wa Sasha Adriana mu nzu wariwe igice cyose cyo hasi ndetse n’imbwa ze 2 ziri aho hamwe na we ibintu byateye ubwoba bwinshi ataurage n’abandi babibonye.
Amakuru yatanzwe n’uwahamagaye Police kubera kubona amakuru adasanzwe yamweretse ko uyu mugore ashobora kuba yarapfuye, yagaragaje ko izi mbwa zasaga n’izimaze iminsi zitarya akaba ari nayo mpamvu zari zitangiye kurya umurambo we.
Police yatangiye iperereza umurambo utwarwa kwa muganga kugira ngo hamenyekane icyaba cyateye urupfu rw’uwo mugore ndetse n’izo mbwa zikurwaho.
Umuvandimwe wa Adriana witwa Mariam Alexandra, mu kababaro kenshi yatangaje ko Sasha ari Malayika wigiriye mu Ijuru. Ati:”Undi mu malayika yigiriye mu Ijuru. Umuvandimwe wanjye Anda Sasha ntabwo akiri muri twe”.
Abaturanyi be nabo batamenye icyo yazize kuko nta kimenyetso cy’uko habayeho kurwana cyagaragaye iwe, bamwifurije iruhuko ridashira.
Umwe yagize ati:”Ndababaye cyane ! Imana imurinde kandi namwe ibahe kwihangana. Mbafashe mu mugongo”.
Muri 2023 hari undi mukecuru w’imyaka 67 nawe wasanzwe mu rugo rwe yariwe n’imbwa mu gihugu cya Argentine nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Newsweek. Uyu mugore akaba yaritwaga Ana Ines de Marette akaba ari anarwaye indwara yo kwibagirwa.