Umujyi wa Yakutsk uherereye mu ntara ya Sakha, mu Burusiya ufatwa nk’ahantu hambere hakonja cyane ku isi. Impuzandengo y’ubushyuhe bwu umwaka ni -8.0 C0 (dogere selisiyusi ) ndetse ishobora kugeza kuri dogere 20 C0 mu gihe cy’itumba. Abatuye muri uyu mujyi bambara imyenda myinshi kugirango birinde ubukonje, imodoka ziparitse ntiziba zemerewe kuzizimya kuko bituma moteli ikonja ikaba itankongera kwaka.
Hari video yigeze kujya hanze igaragaza umugabo uhatuye avuga ko abantu bahatuye bitari ngombwa kugura firigo kuko akenshi bamanika ibintu bitangizwa n’ubukonje mu madirishya kugirango bikonje. Bisaba kwambara imyenda myinshi mbere yo gusohoka kugirango utagira ububabare ndetse n’amaraso akaba yahagarara bikakuviramo urupfu bitewe n’ubukonje bukabije.
Bisaba kwambara ukikwiza hose bitewe n’ubukonje bukabije bwaho
Haba mu muzu cyangwa ryarenze uba ugomba kwambara kuko hahora ubukonje
Muri uyu mujyi wa Yakutsk iyo imodoka uyijimije bisaba kubaza gushyushya moteli ngo ubone kuyatsa
Ibicuruzwa byaho biba bigomba gufungwa mu mashashi
bakunze gukoresha utugare tunyerera ku rubura
Sport yo kugerera ku rubura niyo ikunzwe cyane
Umwanditsi: BONHEUR Yves