Mu gihugu cy’u Bwongereza, umugore umwe yajyanywe mu rukiko rw’umutekano, ashinjwa guteza umutekano muke kubera inyoni ye yari imaze iminsi isakuriza cyane abaturanyi ku buryo byabagoraga gusinzira.
Ibyo ntibyagarukiye aho kuko uwo mugore yavuze ko iyo nyoni yayikundaga cyane kuko yanyuzagamo ikamwigana, bikaba byaratumye abaturanyi bibaza niba atari we wayitoje ibyo yabakoreraga .