Advertising

Yago yavuze ko ahunze igihugu kubera agatsiko k’abashatse ku mwica

30/08/2024 06:20

Anyuze ku mbuga Nkoranyambaga ze , Yago Pon Dat  yatanaje ko ahunze Igihugu kubera ko hari agatsiko k’abantu bashatse ku ku mwica mu bihe bitandukanye ariko ngo akabura umwumga n’umwe.

Nyarwaya Innocent wamamaye nka Yago , umaze igihe aterana amagambo n’abantu ku mbuga Nkoranyambaga, yeruye ko adahunze ku bushake bwe ahubwo ko ahungishijwe n’abagizi ba nabi bifuje ku mwica akabura ubutabazi.

Yanditse ati:”Rwanda nkunda nkuhunze ntakwanga ahubwo mpunze agatsiko k’abashatse kunyica mu myaka ine ishize nkataka ariko ntawanyumvise n’umwe.

Umutima wanjye urababaye cyane ariko Rwanda numpamagara nzitaba kuko data yaragukoreye, mama arakubyarira. Uganda munyakire ndabasabye”.

Yago Pon Dat wamenyekanye cyane ku binyamakuru bitandukanye, yaherukaga kuvuga ko kuva yakwinjira muri mzika muri 2022 yatangiye kugira abanzi benshi batigeze bamwifuriza ineza ahubwo bahoraga bashaka kumuharabika.

Igihe cyanditse ko ngo n’ubwo avuga ko agiye muri Uganda hari amakuru avuga ko iyi ari inzira yatangiye imugeza mu bihugu birimo Canada na Leta Zunze Ubumwe za Amerika dore ko nawe ubwe yagiye abikomozaho mu biganiro bye bitandukanye kuri YouTube na Instagram.

Nyarwaya Innocent , yaherukaga gutangaza ko afunguye YAGO TV Show Uganda  ndetse akorerayo n’ibiganiro bike ariko hadaciye kabiri irazima agaruka mu Rwanda.

Yamenyekanye mu ndirimbo zirimo ; Suwejo ndetse no mu biganiro yagiranye na Inyogoye umugabo wo mu Karere ka Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba wari umaze igihe asakara ku mbuga Nkoranyambaga kubera amashusho asa n’uwafashe yikinira ari gusetsa abo bari kumwe, yagera kuri Yago nawe akajya ku mureba.

Ntawashikanya kuvuga ko uyu mugabo [Inyogoye] wafashijwe cyane na Yago , arasigaraga mu gahinda na cyane Yago ari we bakoranaga mu buryo bweruye ndetse bugaragara.

Nyuma y’aho Channel ya Yago ari yaribwe , yaje kongera kuyisubizwa ubundi akomeza ibiganiro bitandukanye byagarukaga ku mibereho ya bamwe na bamwe akomeza umurongo wo gufasha no guteza imbere ubuhanzi.

Ese Yago yaba yitwaje ibyo akajya gukomeza umushinga we wa Yago TV Show Uganda ?  Ese yaba arimo gushaka inzira imugeza muri Canada na Amerika ?

Previous Story

Ese koko ubuhanzi Nyarwanda bwararembye bubura umurwaza n’abaganga barahunga ?

Next Story

Perezida Kagame yirukanye abasirikare bakomeye mu ngabo z’u Rwanda

Latest from Imyidagaduro

Mushyoma yirengagiza aba Mc Bato Nkana !

Umushyushyarugamba Nkurunziza Jean De la croix umenyerewe nka MC Nice yatunze agatoki umushoramari mu gisata cy’imyidagaduro Mushyoma Joseph, Amushinja ko adaha umwanya aba Mc
Go toTop