Advertising

Wiz Khalifa n’umukunzi we bari mu byishimo bikomeye

07/25/24 7:1 AM
1 min read

Umuhanzi Wiz khalifa n’umukunzi we w’igihe kire kire Aimee Aguilar bibarutse umwana w’umukobwa bise Kaydence. Byatangajwe nyuma y’aho muri Kamena uyu mukobwa atangarije ko atwite.

Aimee Aguilar anyuze kuri TikTok account ye yagize ati:”Hashize icyumweru nibarutse.Muri icyo cyumweru gishize rero uku niko inda yanjye igaragara.

Aguilar yasobanuye ko muri icyo gihe cyose, yaribwaga mu mugongo cyakora ngo agakoresha amavuta yamufashije kugumana imiterere ye. Ati:”Ntabwo nari nasoka ndetse nta bwoko na bumwe bw’imyitozo ndakora. Ubwo rero ngiye gitegereza ikindi cyumweru cyangwa bibiri kugira ngo mbone kugira icyo nkora”.

Ubwo bashyiraga hanze amakuru yo gutwita kwabo, Wiz Khalifa w’imyaka 36 yagaragaye ashyize ibiganza ku nda y’uyu mukobwa wamubyariye arenzaho amagambo agira ati:”Umwana wanjye w’umukobwa ari mu nzira”.

Khalifa kand yashyize hanze amafoto y’umwana we witwa Sebastian Taylor w’imyaka 11 yabyaranye na Amber Rose bashakanye muri 2013 kugeza muri 2016.

Wiz Khalifa yibarutse umwana w’umukobwa yise Kaydence , yabyaranye na Aimee Aguilar ku wa 17 Nyakanga 2024.
Khalifa na Aguilar batangaje ko bamwitegura mu Kwezi kwashize mu butumwa banyujije kuri Instagram.
Wiz Khalifa kandi yasangije abamukurikira ifoto y’umwana we wa Mbere Sebastian Taylor w’imyaka 11 yabyaranye n’umugore wa mbere Amber Rose.
Aguilar yanyujije ubutumwa kuri TikTok agaragaza ibyishimo.
Go toTop