Winnie avuga ko urugo rwubakwa no kwihangana bitabaye ibyo ntuzirigwe ushaka

1 month ago
1 min read

UWINEZA Winnie ni umubyeyi wabana babiri akaba yaragiranye ikiganiro na Thidjala KABENDERA. Amaze imyaka 5 n’igice yubatse akaba amaze kumenya byinshi kumibanire hagati y’umugabo n’umugore.

Ubusanzwe urugo rushya abantu benshi bavuga ko imyaka 5 yambere iba igoye cyane dore ko hari ibintu byinshi uba ubonye ndetse ukabona biragutunguye.

Ikintu cyambere kigoranye nuko igihe cyose societe iba igena ko umugore ariwe ugomba kwihangana,  nyamara akenshi usanga abagabo aribo bafite ingeso ziba zigoye cyane zikunda gutungura abakunzi babo igihe batangiye kubana. Niyo mpamvu abantu benshi bakunze gutandukana nyuma y’imyaka 3 gusa.

Kuri Winnie abona hari ingeso murushako uba utakihanganira. Yego biba bikenewe ndetse ingo zose ntago zubatse kimwe, gusa mugihe ubona ibintu bikugoye cyane noneho bikagorana igihe utangiye gukubitwa,  tayari uba ugomba kurusenya urwo rugo ntago ruba ari urwawe.

Winnie avuga ko igihe mutavugana cyangwa ngo mufate umwanya wo kuganira n’umugabo wawe, cyangwa mwanavugana ugasanga akoresha amagambo mabi ndetse yajya kugira ikintu agusigira akagishyira nko kumeza. Icyo gihe ngo ntago uba wubatse, ugomba gukora uko ushoboye mugasohokana cyangwa mukareba umwanya uhagije mukaganira bihagije.

Yemeza ko igihe cyose ugomba kumenya ko umugabo mubana mutavukanye, ‘ ukamenya ko buri umwe aba yarivukiye. Ntugomba guhora ushakisha utuntu tutagenda neza. Igihe cyose ubona amahoro murugo rwawe ndetse ukabona ibyo kurya ndetse no kwisanzura, nyurwa nibyo ureke ibyiraha ndetse no gusohokanwa biza gake gake nyuma yo kubimuganiza agatangira kuguha ukwishyira ukizana ndetse mukaryoherwa n’icyanga cy’ubuzima mwembi.

Winnie yemera ko igihe cyose ugikunda ibintu bya byacitse cyangwa iraha, bizarangira utanyurwa n’ubuzima ubayemo. Igihe yashingaga ‘ THE VOICE WOMAN’  ikaba ari youtube channel ye yashakaga kuganiza ndetse no kugira inama abagore kuko abakunda, yirengagiza gukora inkuru ziba zigezweho mumyidagaduro zimwe abantu benshi bakunda.

Ikiganiro cya Winnie bitewe nuko yagikoranye na Thidjala uzwi nka PK umwe mubagore barwanye bemye ndetse banga gusuzugurwa bitewe nuko ari umugore. Yahise amusangiza inkuru yukuntu nawe yajyaga asekwa cyangwa abantu bakamuganira nabi nko muri muri bus kandi nawe arimo.

Niko guhita Winnie amuhishurira ukuntu iwabo bakundaga kumva amakuru Thidjala yavugaga mu giswhili, ndetse igihe Winnie yashingaga You tube channel  ngo mama we bwite umubyara yambwiye ko yifuza yazaba nka Thidjala.

Winnie nubwo akunda abagore, harimo nabo atajya yishyikiraho mbese nkabamwe batajya bahinduka cyangwa ntibagirwe inama, ntago ajya ajyana nabo. Gusa mugihe wiyitaho ndetse ukunda gukora cyangwa ufite intego nziza nibo bagore akunda ndetse yagira inama nundi wese gushaka inshuti nkizo.

Yemera ko igihe utajya wiyitaho ndetse ngo wambare neza murugo, burya bibangamira umugabo kabone nubwo atabikubwira. Ngo buriya hari abashyitsi umugabo wawe yanga kwakirira mu rugo agashaka Hotel nubwo atajya abikubwira kuko aba abona uhora uhuze ndetse ntiwiyiteho.

Umugore wese agomba kwirirwa ari Smart ndetse arare ari smart  ibyo bintu bizatuma umugabo  wawe umunyura ndetse yumve atewe ishema nawe.

Umwanditsi:BONHEUR Yves

Go toTop