Icyamamare mu muziki na Sinema, Will Smith, yavuze ukuri ku byari bimaze iminsi bivugwa ko yaba yaratandukanye n’umugore we Jada Pinkett Smith ndetse ko batagicana uwaka.
Amakuru y’umubano mubi uri hagati y’ibyamamare bibiri Will Smith n’umugore we Jada Pinkett Smith, yatangiye kuvugwa muri Kamena uyu mwaka ubwo uyu mugabo yakunze kwijyana mu birori byo kumurika filime ‘Bad Boys’ igice cya Kane cyiswe ‘Ride or Die’. Ubusanzwe bakundaga kunyurana ku itapi itukura, byatunguye benshi kubona Will Smith nta muntu n’umwe wo mu muryango we wamushyigikiye.
Byakomeje kuvugwa ko ishyamba atati ryeru mu mubano we n’umugore we ndetse muri Nzeri nibwo New York Times yasohoye inkuru ivuga ko baba baratandukanye. Ibi byabaye akarusho ubwo Jada yizihizaga isabukuru y’amavuko, abafana ba Will Smith bakamubaza impamvu atayimwifurije cyangwa ngo ajye mu birori.
Ibi byose byatumaga ibinyamakuru bitangaza ko haba harimo ikibazo mu mubano wabo. Mu kiganiro Will Smith yagiranye na GQ Magazine imaze iminsi ikora inkuru ku bagabo 10 bitwaye neza mu 2024 barimo na Will, yabajijwe ku bivugwa ku rugo rwe maze nawe asubiza ati: “Numvaga igihe tugezemo nta muntu wagakwiye kwizera cyangwa guha agaciro inkuru z’ibihuha. Biriya byose bavuga ku mubano wanjye n’umugore wanjye ni binyoma, ntekereza ko babivuga kugira ngo bicururize”.
Will Smith w’imyaka 57 ufitanye abana 2 na Jada Pinkett Smith yakomeje ati: “Kuba bavuga ko tutakibana ni ikinyoma ahubwo ni uko maze igihe kinini nzenguruka mu bihugu bitandukanye kuva twasohora igice gishya cya Bad Boys.
Nagiye mu bikorwa byo kuyamamaza hirya no hino, mbivuyemo mpita ntangira undi mushinga wa filime yindi turi gufatira amashusho yayo mu Bwongereza. Isabukuru y’umugore wanjye yabaye ariho ndi sinabona uko nyitabira. Kuba ntagikunze kwicara mu rugo cyangwa ngo mubone turikumwe cyane ni ukubera akazi. Ibindi bivugwa nibyo bihimbiye”.
Icyakoze nubwo Will Smith ateye utwatsi ibyavugwaga ku rugo rwe, mu 2022 n’umugore we batangaje ko bigeze kugirana ibibazo baratandukana by’igihe gito mu 2016 nyuma baza kongera gusubirana. Will na Jada bari muri couple zikomeye i Hollywood kuva barushinga mu 1997. Bamaze kubyarana abana babiri.