Wema Sepetu wamamaye muri Cinema ya Afurika by’umwihariko muri Tanzania, yatangaje ubuzima busharira abayemo kubera kutagira umwana. Uyu mugore yanagaragaje ko yafashe icyemezo cyo kwakira igeno ry’Imana ryo kubaho nta mwana.
Aganira n’itangazamakuru, Wema yagaragaje ko yamaze iyi myaka yose abayeho nta mwana akabyemera kuko byari gahunda y’Imana ku buzima bwe.
Avuga ko imyaka 38 yabaye iy’agahinda, kutagira icyizere no kwibura kugeza atekereje ko ashobora kumugira.
Yagize ati:”Sinigeze ngira umugisha wo kugira umwana kandi ni ukuri , kugeza ubu nta mwana mfite kabone n’ubwo abantu batangiye kubinyifuriza mfite imyaka 35 y’amavuko. Ntabwo ntekereza ko nzasama nk’abandi. Ubushake bwanjye no kwifuza umwana byageze aho nyamanika icyizere cyose nkagitakaza”.
Wema Sepetu yavuze ko n’ubwo yakiriye ubwo buzima bwo kutagira umwana, agaragaza ko bimurya ndetse bikamubabaza cyane kumva ko adashobora kugira umwana we bwite.
Ati:”Yego, birababaza cyane. Ntabwo ari uko ntababazwa nabyo. Rimwe na rimwe hari ubwo ntekereza ko nakagize umwana wanjye , najya nterura, nka mukunda, nka mwitaho neza birenze ibisanzwe”.
Yagaragaje ko akunda abana cyane ndetse akumva yashobora kurera , icyakora ngo akaba yaramaze kwakira igeno ry’Imana.
Ati:”Narabigerageje cyane ariko Imana yemeye ko ntashobora gutwita. Ntabwo ushobora guhangana na gahunda y’Imana ariko ntakiba muri iyi Isi kibaho kidafite impamvu. Ntabwo wamenya impamvu Imana itampaye umwana wanjye”.
Yakomeje agira ati:”Umugabo wanjye , akwiriye kwemera ko umugore we afite icyo kibazo, kuko ntabwo warahirira gukunda umuntu ngo wange igeno rye.Namaze kwiyakiram rero nihagira umugabo wifuza kungira umugore , ubwo azanemera uko meze”.
Wema Sepetu yamenyekanye cyane muri Cinema ndetse anamenyekana nka Miss Tanzania. Yamenyekanye kandi ubwo yakundanaga na Diamond Platnumz atari yamenyekana cyane, ubwo yakundanaga na nyakwigendera Steven Kanumba wapfuye muri 2012.
Wema Sepetu amaze gutandukana na Diamond Platnumz muri 2014, byavuzwe ko yasenyewe na Zari Hassan wahise yigarurira umugabo we ariko nawe bagatandukana babyaranye kabiri.