Advertising

Washington: Donald Trump n’umugore we begeranye babyina ingwatira

01/21/25 9:1 AM
1 min read

Nyuma y’umuhango wo kurahira wabaye kuri uyu wa Mbere tariki 20 Mutarama 2025, Donald Trump n’umugore we Melania Trump babyinanye mu birori byabereye mu Mujyi wa Washington DC.

Umugore wa Donald Trump w’imyaka 54 y’amavuko, yagaragaye yambaye ikanzu ndende irimo amabara abiri y’umweru n’umukara.

Iyi kanzu yari yambaye, byavuzwe ko yakozwe n’uwitwa Herve Pierre ari nawe wari wamukoreye iyo yari yambaye muri 2017 nanone ubwo umugabo we yarahiraga.

Donald Trump n’umugore we Melania Trump, bagiye ku rubyiniro barabyina, nyuma baza kwiyungwaho na JD Vance wabaye Visi Perezida wa Donald Trump n’umugore we (Second Lady) Usha Vance.

Ibi ni ibirori byari byateguwe mu gushimira Donald Trump ufatwa nka Commander In Chief mu gisirikare cya Amerika.

Mu ijambo rye imbere y’imbaga , yagize ati:”Ntabwo nigeze ngira ibyishimo nk’ubu ngubu mfatwa nka Commander In Chief”.

Mbere y’uko ava ku rubyiniro, Donald Trump yafashe inkota nini , akata umutsima (Cake), arangije abaza abari aho ati:”Ese hari undi waba wifuza kuri uyu mutsima?”.

Ibi bifatwa nk’umuco wa Amerika aho umugore n’umugabo barahiriye kuyobora, bahura bakabyinana ndetse bagakata n’umutsima. Ibi byabaye bwa mbere mu 1908 ku bwa Perezida James Madison n’umugore Dolley.

Sponsored

Go toTop