Wakora iki igihe amavi n’inkokora byabaye umukara?

03/05/25 6:1 AM
1 min read

Bijya bibaho ko umuntu ushobora gusanga afite amavi n’inkokora byabaye umukara kandi umuntu ari inzobe ariko ibyo bice bikaba bidasa n’ibindi bice by’umubiri ariko hari uburyo wakoresha amabara y’umukara agashiraho maze hagasa n’ahandi

  • 1.Koresha amata avanze n’ubuki,maze wisige ahabaye umukara hose,ubireke iminota 20 ubone kubyoga n’amazi yonyine kandi akonje
  • 2. Ushobora kandi gufata isukari ukayivanga n’amavuta ya elayo,maze ukisiga ku mavi no ku nkokora hose hanyuma ukabirekeraho iminota 5 gusa ugahita ukaraba n’amazi akonje n’isabuni usanzwe woga
  • 3. Ushobora kandi gukoresha amavuta ya elayo gusa,ukayashyusha ku ziko akaba akazuyazi maze ukajya usiga ku mavi cyangwa ku nkokora zabaye umukara
  • 4. umutobe w’indimu uvanze n’ubuki nabyo ukabisiga ku mavi n’inkokora byabaye umukara,maze ukabimazaho iminota 20,ukabona koga nabyo bimaraho ayo mabara y’umukara.
  • 5. Amazi y’igikakarubamba nayo iyo uyasize ku mavi cyangwa inkokora zabaye umukara,ukabireka iminota 30,ubundi ugakaraba ukabikora buri munsi hasigara hasa n’ahandi.
  • 6. Uruvange rwa vinaigre na yawurute nabyo ukabisiga ku mavi cyangwa ku nkokora ukabireka bikumiraho,ubundi ukabyoga nyuma nabyo bivanaho ayo mabara.
  • 7. Ushobora kandi gufata amata ukayavanga na ‘’baking soda’’iboneka ahacururizwa amasabuni yoza ibyombo,hanyuma ukabyisiga ahasa n’umukara,ukabikora nibura inshuro imwe mu minsi ibiri,amabara yose ahita ashiraho.

Ubu nibwo buryo ushobora kwivura amabara y’umukara aza ku nkokora cyangwa ku mavi,dore ko hari ubwo ubona umuntu afite ayo mabara akabije ndetse adafite aho ahuriye n’uko undi mubiri usa.

Umwanditsi:BONHEUR Yves

Go toTop