Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika JD Vance, yahuye na Papa Francis kuri Pasika baraganira ndetse bagirana ibihe byiza mbere y’uko apfa. Amakuru avuga ko bamaranye iminota 17.
Amakuru avuga ko byari mu nzozi za JD Vance zo kuzahura na Pape Francis bakamarana agahe nyuma y’aho abereye Visi Perezida wa Trump atsinze amatora.
Uko guhura kwabo kwaranzwe n’ibiganiro no gusuhuzanya nk’uko byanditswe na Irishstar.
Imodoka zitwara Visi Perezida JD Vance, bivugwa ko zari zitwaye n’umuryango we, zaparitse kuri Hoteli Papa Francis yari arimo i Vatican zihamara iminota 17.
Ibiro bya Visi Perezida wa Amerika ndetse na Vatican , ntabwo bigize bavuga ibyaganiriweho hagato y’abo bombi icyakora bashyira hanze amafoto.
Anyuze ku mbuga nkoranyambaga ze JD Vance yagize ati:”Byari iby’agaciro gakomeye, guhura na Papa Francis na Meloni Minisitiri w’Intebe w’Ubutaliyani ndetse n’abandi bakuriye Gatolika”.

Yakomeje agira ati:”Gusura i Roma n’umuryango wanjye byari ibintu bidasanzwe muri iki cyumweru cy’umugisha”.
Papa Francis ni umwe mu barwanyaga gahunda ya Trump yo kohereza mu Bihugu byabo abimukira bose.


