Umuhanzi Victor Rukotana wamamaye mu ndirimbo ‘Warumagaye’, yatandukanye na Ishimwe Jean Aime [ No Brainer ] wari umujyanama we mu bya muzika , nyuma yo kwitwara nabi kuri Bruce Melodie avuga ko yakoranye na Joe Boy yise ko atagikunzwe.
Anyuze ku mbuga Nkoranyambaga ze, Victor Rukotana yagize ati:”Nyuma y’ibitekerezo byanyu bitandukanye no kubona imibanire ye n’abandi bahanzi igira ingaruka ku muziki wanjye , nagira ngo menyeshe itangazamakuru ko ntakiri gukora na I. Music ya Ishimwe Jean Aime (No Brainer), kubera kutumvikana ku bintu bimwe na bimwe”.
Yakomeje agira ati:”Rimwe na rimwe , ni ngombwa kubaha ibitekerezo by’abantu bose. Nzakomeza gukorana nawe nk’abandi ba Influencer bose. Album yanjye igiye kuza muyakirane yombi kandi mu nshyigikire ! Murakoze”.
Victor Rukotana avuga ko yari yasinyanye amasezerano y’imyaka 3 na Victor Rukotana , icyakora ngo ashyiramo ingingo ivuga ko nihagira ikintu kibangamira umuziki we , bazatandukana agaragaza ko hari hashize igihe , abantu bamubwira ko imyitwarire ya No Brainer izamugiraho ingaruka.
Victor Rukotana yabanje gufashwa n’abarimo Uncle Austin atuma amenyekana mu ndirimbo Warumagaye.