Advertising

“Uzibeshya agakora ku Rwanda, azaba atangije intambara no kuri Uganda” ! Gen Muhoozi

02/03/25 22:1 PM
1 min read

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda , Gen Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko uwo ari we wese uzashotora u Rwanda azaba anatangije intambara kuri Uganda.

Ibi byatangajwe na Gen Muhoozi Kainerugaba binyuze mu muvugizi we Maj Chris Magezi.

Mu izina rya Gen Muhoozi Kainerugaba, Maj Magezi yanditse kuri X yahoze yitwa Twitter ati:”CDF. Gen Muhoozi Kainerugaba: Nabivuze kenshi, nihagira ukora ku Rwanda , ibyo bisobanuye intambara kuri Uganda. Nta muntu n’umwe kuri iyi si wemerewe kurogoya abana ba Ruhinda”.

Gen Muhoozi Kainerugaba yatangaje ibi nyuma y’aho umwuka ukomeje kuba mubi hagati y’Ibihugu birimo; Afurika y’Epfo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , n’u Burundi , birushinja guhungabanya umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rufasha umutwe wa M23 ariko rukabihakana.

Nyuma y’aho M23 ifatiye umujyi wa Goma, Leta y’u Rwanda yatangaje ko hari ibimenyetso byagaragaye, byemeza ko FARDC n’abo bafatanyije bashakaga gutera u Rwanda.

U Rwanda, Kenya na Uganda bisanzwe bifitanye amasezerano yo gutabarana mu gihe byaba bibaye ngombwa kimwe kimwe muri byo gitewe.

Kuri iki Cyumweru, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagiranye ikiganiro na CNN ahamya ko atazi niba Ingabo z’u Rwanda ziri muri Congo ndetse ashimangira ko u Rwanda rutazabura gushyiraho ubwirinzi.

Perezida Kagame yavuze ko atazi niba Ingabo z’u Rwanda ziri muri Congo

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Sponsored

Go toTop