Uwasabye yasaba PK ! Dj Ira yizihiwe n’u Rwanda nyuma yo gusubizwa hadashize amasaha 24

1 month ago
1 min read

DJ Ira ni umukobwa umaze kumenyekana cyane mu Rwanda by’umwihariko mu myidagaduro. Ni umwe mu bakobwa bari mu Rwanda bakora neza umwuga wo kuvanga umuziki. Anyuze ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje akanyamuneza nyuma yo guhamagarwa ngo ajyane ibyangombwa.

Ubwo Perezida Kagame yari ari kuganira n’abaturage muri BK Arena DJ Ira yarahagurutse , agaragaza ko ashima u Rwanda cyane Igihugu yaboneyemo umugisha ku bw’uko guha agaciro umukobwa w’Umunyarwanda n’Umunyamahanga , agaruka no ku buryo ari umwe mu bacuranze ubwo Umukuru w’Igihugu yiyamamarizaga kuba Perezida muri iyi manda.

Muri iri jambo ryakoze benshi ku mutima, DJ Ira yahise asaba ko yahabwa Ubwenegihugu bw’u Rwanda ndetse akaba umwe mu Banyarwanda.

Perezida Kagame yamubwiye ko yegera ababishinzwe bakamufasha , agaragaza ko igisigaye ari ahe ho kubikurikirana.

Nta masaha 24 arashira DJ Ira yarahamagawe asabwa ibyangombwa byose kugira ngo abashe gutangira gukurikirana ibyo guhabwa Ubwenegihugu.

Ira yanyuze ku mbuga nkoranyambaga ze atangaza uburyo yishimiye cyane ikiganiro yagiranye n’uwamuhamagaye ndetse n’uburyo yafashijwe.

Yagize ati:” YESTERDAY NARI MU RUGO MBONA NUMÉRO IMPAMAGAY NDITABA;

LE MONSIEUR: MWARAMUTSE!

MOI: MWARAMUTSE NEZA!

LE MONSIEUR: NI IRADUKUNDA TUVUGANA?

MOI: EGO NI JEWE

LE MONSIEUR: UYU MUNSI MWABONEKA
MUKAZA HANO KURI ‘IMMIGRATION’ ?

MOI:YEGO NDAHARI CANE.

NAGIYE NSHITSEYO VYARI IBINTU BIDASANZWE NAHABONEYE URUKUNDO KUVA KUMU SÉCURITÉ BOSE BATI FÉLICITATION DJ EJO
TWARAKUBONYE.

NI NJIYE NKIRI KUREBA UWO MBAZA,BABA BARANYAKIRIYE ATI:” MUJE KUREBA UBWENEGIHUGU MWAHAWE ?”. NANJE NTI “EGO” ! ATI “KARIBU CANE K’UMURYANGO WA 6 BABAFASHE”.

NAGEZEYO BANYAKIRA NEZA CANE BANYEREKA IBISABWA,NANJE NDABIBAHEREZA.

MURAVYUMVAKO VUBA CANE NDASHIKIRIZWA NATIONALITÉ PRESIDENT WACU YANYEMEREYE..

NAHURIYEHO N’ABANTU BENSHI BATANDUKANYE ABANYARWANDA, ABANYAMAHANGA BATANDUKANYE BOSE BANYISHIMIYE BAMPOBERA BATI FÉLICITATION MUKOBWA MWIZA! WAS SO EMOTIONAL”.

Yakomeje agira ati:”THANK YOU AGAIN OUR PK❤ N.B: IMAGINE CALLING ME NTANA 24H ZIRASHIRA NYAKUBAHWA ABINYEMEREYE”.

Nyuma yo kubona ubu butumwa bwa Dj Ira , Olivier Nduhungirehe yamushimiye ndetse amuha ikaze.

Ati:”Congratulations to my new compatriot”.

Guhabwa Ubwenegihugu bw’u Rwanda ntabwo bivuze ko atakaza ubw’Igihugu cye keretse we abishaka , kuko amategeko y’u Rwanda yemerera kugira Ubwenegihugu bw’u Rwanda agakomeza no kugira ubw’inkomoko.

Go toTop