Advertising

Urwibutso rwa Kim Kardashian kuri Kris Humphries babanye iminsi 72 gusa

23/08/2024 07:49

Kim Kardashian na Kris Humphries bamaze imyaka 13 batandukanye nyuma yo gukora ubukwe muri 2011.Ni ubukwe budasanzwe bwashimishije benshi ndetse bwitegurwa cyane n’aba Kardashians gusa umubano wabo umara iminsi mike cyane bahita batandukana.

Aba bombi bahuye mu ntangiriro za 2010 barakundana , muri uyu mwaka wa 2010 mu Kwezi kwa Gicurasi bambikana impeta.

mu Kwezi kwa Ukwakira 2011 , Kim Kardashian yahise avuga ko yifuza gutandukana n’mugabo we ndetse avuga ko ari umwanzuro wamugoye gufata ariko ko ari mwiza kuri we.Yagize ati:” Nyuma yo kwita ku bintu bitandukanye natandukanye n’umugabo wanjye Kris Humphries.Ndasaba buri wese kumva ko utari umwanzuro woroshye. Ku bwanjye kuko narinziko ko uyu mubano uzaramba iteka ryose ariko ibintu ntabwo bigenda uko twabiteguye.Tuzaguma turi inshuti kandi twubahana”.

Ugutandukana kwa bo kwemejwe n’amategeko muri 2013 nyuma y’iminsi 72 babana nk’umugore n’umugabo.

Mbere y’ubukwe bwabo Kris Humphries yatangaje ko akunda cyane Kim Kardashian kandi ko yifuza ko bazabana ubuzima bwabo bwose. Ati:”Ikintu cya Mbere kindi mu mutwe ni uko tugiye gukora ubukwe tukazana ubuzima bwacu bwose”.

Ubukwe bwabo bwitabiriwe n’abarimo Kris Jenner nyina wa Kim Kardashian n’abandi bafite amazina akomeye muri Amerika.

ESE BAPFUYE IKI ?

Kim Kardashian na Kris Humphries byatangiye bapfa izina Kris ,ryagombaga kongerwa ku mazina ye mu rwego rwo kubaha umugabo we. Kim Kardashian yavugaga ko adashaka izina Kris kubera ko ngo ari irya kera , akifuza gufata izina Humphries. Kim Kardashian na Kris Humphries bageze aho batangaza ko bisa n’aho batigeze bashakana kubera ubwumvikane buke.

Kim Kardashian yizeraga ko gushaka na Kris Humphries bizafasha impano ye kuzamuka cyakora atenguhwa nuko bitagenze nk’uko yabyifuzaga.

Nyuma yo gutandukana n’umukinnyi wa Basketball Kris Humphries, Kim Kardashian yahise akundana na Kanye West baza no gukora ubukwe bw’agatangaza.

Kim Kardashian yatandukanye n’abagabo inshuro 3. Yashakanye na Damon Thomas imyaka 4, Kris Humphries na Kanye West.Damon Thomas yari Producer ukorera abahanzi indirimbo bashakana muri 2000 Kim afite imyaka 19 y’amavuko.

Impamvu bivugwa ko yashakanye iminsi mike cyane na Kris Humphries ni uko yakundanye na Kanye west abana na Kris Humphries. Kanye yatangiye kumureshya muri 2012 abana n’umugabo we bashakana muri 2014.

Previous Story

Kenny Sol bwa mbere kuva yatangira umuziki yashyizwe ku rutonde rw’abahanzi bazaririmba muri MTN Iwacu Muzika Festival

Next Story

The Ben , Element na Kevin Kade bashyize hanze amashusho y’indirimbo SIKOSA

Latest from Imyidagaduro

Go toTop